Imikino y’ibihugu by’I Burayi isize amakipe yo mu Bwongereza mu ihurizo rikomeye

  • admin
  • 15/11/2016
  • Hashize 7 years

N’ubwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza igiye gukomeza mu mpera z’iki cyumweru, amwe mu makipe yo muri iki Gihugu ari mu ihurizo rikomeye nyuma y’uko benshi mu bakinnyi bakomeye bavuye gukinira ibihugu bakomokamo bari mu mvune.

Mu mpera z’iki Cyumweru Shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza irakomeza nyuma y’agahe gato idakinwa kubera imikino y’amakipe y’ibihugu. Amwe mu makipe akomeye yari yarohereje abakinnyi bayo gukinira ibihugu byabo ariko harimo abatarahiriwe n’urugendo bakavanayo imvune.

Ikipe ya Liverpool ni imwe mu makipe afite abakinnyi bari mu mvune n’ubwo Iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu ikomeje kugira amahirwe kuko idafite imvune nyinshi, kugeza ubu ni Danny Ings wavunitse mu ivi ndetse na Ojo utarava mu mvune amaranye iminsi.

Ikipe ya Leincester ari nayo ifite igikombe cya shampiyona giheruka ntabwo imerewe neza muri iyi minsi ari mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga, none hiyongereyeho n’imvune z’abakinnyi bagera kuri bane barimo Gray, Drinkwater, Kasper Schmeichel hamwe na Mendy.

Ku ruhande rw’ikipe ya Manchester United, Mourinho aritegura guhura n’umukeba Arsenal, mu mpera z’iki cyumweru ariko imvune zimaze kuba nyinshi mu ikipe ye, harimo Fellaini, Antonio Valencia, Eric Bailly, Chris Smalling na rutahizamu James Wilson.

Tugarutse ku ikipe ya Arsenal, Arsene Wenger ntiyifuzaga kumva ko hari umukinnyi we wagakwiye kuba afite imvune cyane ko yitegura umukino na Manchester United muri iyi mpera x’iki Cyumeru. Muri aba harimo Alexis Sanchez, Hector Bellerin, Perez, Santi Carzola, Chuba Akpon, Per Mertesacker na Danny Welbeck.

Amakipe atandukanye muri iki gihugu cy’u Bwongereza nka Chelsea, Manchester City n’andi makipe uri gusanga afite abakinnyi benshi bafite imvune ibi bikaba bishobora kuzatuma amwe mu makipe atungurwa cyane n’aya makipe mato adafite abakinnyi bitabiriye iyi mikino y’amakipe y’ibihugu by’I Burayi.

Yanditswe na Uwimana Abraham/MUHABURA.RW

KANDA HANO UDUKURIKIRE KURI FACEBOOK,KANDA HANO UDUKURIKIRE KURI TWITTER

  • admin
  • 15/11/2016
  • Hashize 7 years