Imihanda ibiri Irafunze mbere y’Uko Besigye ajyanwa kuburanira Ikosa rishobora kumuviramo igihano cy’Urupfu

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years

Mu gihugu cya Uganda Imihanda ibiri yerekeza ku rukiko rukuru rwa Nakawa yari ifunze mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2016, ubwo hari hategerejwe ko Umukuru w’Ishyaka rya FDC Dr Kizza Besigye yerekeza kuri uru rukiko agiye kuburanishwa imbere ya James Eremye umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko rwa Nakawa Court.

Dr Kizza Besigye yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Luzira kuva ku wa mbere aho yafashwe azira kugambanira Igihugu, ubwo yifataga akarahiririra kuyobora Uganda mu gihe atariwe watsinze amatora. Ubusanzwe iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’Urupfu kuko nicyo gihano cyonyine gihabwa uwakoze iki cyaha muri Uganda.

Iyi ni inshuro ya kabiri Kizza Besigye ashinjwa iki cyaha cyo kugamabanira igihugu no gushaka guhirika ku butegetsi umukuru w’Igihugu dore ko ubwambere hari mu mwaka wa 2005 ariko ubu bwo akaba yaragizwe umwere n’Urukiko .





Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years