Imibiri y’Abatutsi 862 biciwe muri Cathédrale ya Nyundo yashyinguwe mu cyubahiro

  • admin
  • 10/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Imibiri y’Abatutsi 862 barimo abiciwe muri Cathédrale ya Nyundo aho bari bahungiye no mu nkengero zayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwuzuye mu Karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kamena 2017, nibwo imibiri 851 y’Abatutsi yari imaze imyaka itandatu mu cyumba cyatanzwe na Kiliziya Gatolika muri Cathédrale ya Nyundo, aho yashyizwe mu 2011 nyuma y’uko umugezi wa Sebeya wari wangije urwibutso yari iruhukiyemo, yashyizwe mu rwibutso rujyanye n’igihe. Iyi mibiri yiyongereyeho indi 11 iherutse kuboneka mu mirenge itandukanye muri Rubavu.

Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango bwagarutse ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara mu Murenge wa Nyundo.

Murashi Isaie warokokeye ku Nyundo yavuze ko biteye inkeke kubona hari abagifite ingengabitekerezo nyuma y’imyaka 23 u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yaguyemo Abatutsi barenga miliyoni.

Yagize ati “Birababaje kubona hari bamwe mu bishe Abatutsi muri Jenoside bakigaragaza uburakari. Ubuyobozi budufashe kuko ingengabitekerezo iri ku Nyundo irarenze kandi twe twaravuze twarananiwe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ijambo ry’ihumure agaragaza ko u Rwanda rufite ubutegetsi burengera abanyagihugu kandi ko abafite ingengabitekerezo bazabiryozwa.

Yagize ati “Leta y’abicanyi yavuyeho ubu hariho ubuyobozi burengera Abanyarwanda. Nimureke tubisigasire kuko niko gaciro ku Munyarwanda. Turabizeza ko abafite ingengabitekerezo bazabiryozwa.”

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Iterambere ry’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Munyeshyaka Vincent, yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo yakomerekeje benshi ariko hari icyizere gikomeye ko ibyabaye bitazongera.

Yagize ati “Amateka twanyuzemo ni igisebo ariko ni ayacu kandi yararangiye ubu turi mu ishyaka ryo kubaho no kwiteza imbere. Turi hano guha agaciro abacu kandi ndabizeza ko ibyabaye bitazongera.”

Urwibutso rushya rwashyinguwemo imibiri 862 mu Karere ka Rubavu rwuzuye rutwaye miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.





Imibiri y’Abatutsi 862 barimo abiciwe muri Cathédrale ya Nyundo aho bari bahungiye no mu nkengero zayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwuzuye mu Karere ka Rubavu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/06/2017
  • Hashize 7 years