Imfungwa zimwe zigiye kujya ziburanishirizwa mu magereza

  • admin
  • 10/03/2016
  • Hashize 8 years

Minisiteri y’Umutekano y’Imbere mu gihugu iratangaza ko ifite umushinga wo guhindura uburyo abagororwa benshi bajyanwa ku nkiko kuburana, ahubwo abacamanza bazajya babasanga aho bafungiye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Amb. Munayabagisha Valens, atangiza umushinga wa Transparency International wo gukurikirana uko abaturage bagera ku butabera neza, yanabwiye itangazamakuru ko hari guteganywa ko abacamanza bajya basanga imfungwa mu magereza. Yagize ati “Niba buri munsi hari abantu barenga 500 bari kuri gereza runaka bagomba kujya kuburana, kandi bajya ku nkiko zitandukanye, byasabaga imodoka, buri wese abona imodoka imujyana, si n’ikibazo cyo kubatwara biba binasaba ko hari abacungagereza bagomba kugenda babarinze. Bisaba ko tugira umubare w’abacungagereza munini, bisaba ko tugira imodoka nyinshi zishinzwe gutwara abo bantu.” Akomeza agaragaza ko ubushibozi bw’igihugu atari bwinshi ku buryo byakomeza gukorwa gutyo.

Kubw’ibyo, Munyabagisha ati”Abo bantu aho kugira ngo bave kuri za gereza, ahubwo abacamanza baze gucira imanza aho ngaho, urumva ko bizatworohera cyane.” Yagaragaje ko hakenewe ko buri gereza igira icyumba abacamanza bazajya baburanishirizamo. Ibi Minisiteri y’Umutekano ivuga ko yabiganiriyeho n’izindi nzego bireba, zirimo Minisiteri y’Ubutabera. Nta gihe runaka Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu itanga cyo kuba abagororwa bajya baburanishirizwa ku magereza itanga. Abajijwe icyo kibazo, Amb. Munyabagisha yagize ati“Vuba“. Si ubu buryo gusa buteganywa kugabanya amafaranga yatangwaga mu gutwara abajya ku nkiko, Munyabagisha yavuze ko hazanifashishwa ikoranabuhanga , video conference, nko mu gihe cyo kumva abatangabuhamya. Yagaragaje ko hari igihe imfungwa yajyanwaga ku rukiko, yenda bagasanga hari ibibura, bikaba ngombwa ko urubanza rusubikwa, agasubizwa kuri gereza, nyamara yakuwe kure imodoka imuzanye ku rukiko.

Kubyerekeye umushinga w’ubufasha mu by’amategeko watangijwe kuzafasha imfungwa n’abagororwa, Amb. Munyabagisha yawakiriye neza, avuga ko hakiri ibibazo mu gufasha abantu kugera ku butabera mu Rwanda. Yagize ati“Uburyo bwo gufasha abantu kugera ku butabera ni ikibazo mu gihugu hose.” Amb. Munyabagisha asobanura ko nko mu bihugu byateye imbere, umuntu wese abona ubufasha mu by’amategeko. Yakomeje agaragaza ko kuri Minisiteri y’Umutekano ari byiza ko buri mfungwa cyangwa umugororwa ahagiye gukorerwa uyu mushinga abona ubufasha mu by’amategeko akeneye.

Uyu mushinga wa TIR uzamara imyaka itatu, uzakorerwa mu magereza ya Nyamagabe, Musanze na Nyagatare. Umunyamabanga Mshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda/TIR, Mupiganyi Appolinaire, yasobanuye ko mu bigiye kugenurwa mu magereza, Yagize ati “Ni iyo umuntu afunze hari uburenganzira yemererwa n’amategeko.” Yemeza ko TIR yakoze ubushakashatsi akamenya ko hari ubwo burenganzira bwa bamwe bwakandagiwe, kandi harimo n’abajya gutakira uyu muryango ngo ibakorere ubuvugizi. Mu bigiye kurebwa, Mupiganyi yavuze ko harimo kureba niba Ubugenzacyaha ku rwego rwa Polisi, abantu bafatwa kinyamwuga. Mu magereza ho, muri uyu mushinga harateganywa kugenzura niba nta bagororwa bagifunze bararangije igihano cyabo kubera uburangare bw’abacugagereza.

Uretse abafunzwe, Mupiganyi yavuze ko izajya inigisha abaturage baje gusura abafunzwe. Byongeye kandi, Mupiganyi yavuze ko uretse abafunzwe batarakatiwe, n’abakatiwe TIR izasanga bafite ibibazo, izabakorera ubuvugizi, nk’uko isanzwe ikorana n’Urwego rw’umuvunyi. Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umutekano yashimangiye ko ku byerekeye abantu benshi bari bafunzwe dosiye zabo zituzuye, cyangwa bamwe ntazo bafite, abandi bararangije igifungo. Yavuze ko ubu gereza zose zizi buri wese igihe yafungiwe n’igifungo yakatiwe.

Uyu mushinga kandi uzafasha imfungwa kugira abajya kubunganira mu mategeko. TIR yatangaje ko uyu mushinga uzakorerwa muri ayo magereza atatu mu gihe cy’amezi atatu, hitabwa cyane ku bana n’abagore. Watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU). Hashyizwemo amayero ibihumbi 310.Ibizasangwa muri ayo magereza, inzego zitandukanye zizabiheraho zibikosora no mu yandi magereza.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/03/2016
  • Hashize 8 years