Imfungwa zigera kuri 400 zatorotse gereza muri Libiya

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years

Polisi ya Libiya yavuze ko imfungwa zigera kuri 400 zatorotse gereza ituranye n’umurwa mukuru wa Libiya, Tripoli, mu gihe habaga ibikorwa by’urugomo byashyamiranyije imitwe yitwaje intwaro yo muri uwo mujyi.

Polisi yavuze ko “imfungwa zashoboye gufungura imiryango ku ngufu” kugira ngo zitoroke gereza ya Ain Zara.

Polisi yongeyeho ko kubera ubwoba, abarinda gereza batashoboye kuburizamo iri toroka ryakurikiye imyivumbagatanyo yabereye muri iyi gereza.

Ubushyamirane hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu mujyi wa Tripoli, bwatumye leta ya Libiya ishyigikiwe n’umuryango w’abibumbye itangaza ko iki gihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Iri toroko gereza ryabaye ku cyumweru, ryabaye ubwo habaga ibikorwa by’urugomo hifashishijwe intwaro hagati y’imitwe ihanganye iri hafi y’iyo gereza ifungiwemo abagabo gusa.

Amakuru avuga ko benshi mu mfungwa zo muri gereza ya Ain Zara iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Tripoli, bari bashyigikiye Muammar Gaddafi wishwe wigeze gutegeka Libiya, ndetse bakaba bari barahamwe n’ibyaha byo kwica mu myigaragambyo yagejeje ku ikurwa ku butegetsi rya leta ye mu mwaka wa 2011.




Abaturage kuri ubu bari mu cyanyagati kubera ugushyamirana kwabaye hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu mujyi wa Tripoli

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years