Imbwirwaruhame zavuzwe na Perezida Kagame zigakora ku mitima y’abantu benshi ku Isi

  • admin
  • 25/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Igihugu cy’u Rwanda nka kimwe mu bifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere nyuma y’amateka mabi yaranze ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri ubu ni igihugu gihanzwe amaso n’Isi yose kubwo kwiyubaka ahanini iki gihugu giterwa na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kukibhora akaba ari na Perezida wacyo kugeza kuri uyu munsi

Ubwo buyobozi bwaranzwe no kwangisha abaturage abandi, babinyujije mu magambo atubaka ndetse ari ayo gusenya gusa, Nta kizere aha abanyarwanda, ndetse n’iterambere, ahubwo agamije gusenya, umuryango Nyarwanda, arinayo nkomoko y’amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikanahitana inzirakarengane z’abanyarwanda barenga Miliyoni.

Nyuma yayo marorerwa, U Rwanda rwongeye kugarura ituze ndetse n’urumuri, ubwo Intore iziruta zose Nyakubahwa Paul Kagame, yafataga iya mbere agahagarika ubwicanyi, ndetse akimika, Ubwiyunge n’amahoro ndetse n’iterambere ry’abanyarwanda, ari nawe Utumye tuba abo turibo kuri uyu munsi tubikesha imiyoborereye myiza, ifite ikirekezo cyiza yatugejejeho.

Paul Kagame, Ukunze kurangwa n’imvugo zuje ubwenge, ubushishozi,ndetse zubaka ,zitagize aho zihurira n’izaranze bamwe mu bayobozi bayoboye U Rwanda bavugaga imvugo zibiba amacakubiri, nka Perezida Habyarimana, Leo Mugesera, Kambanda Ndetse n’abandi.

“Dore amwe mu Magambo meza perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiye avugira mu bwirwaruhame Zitandukanye hirya no Hino ku Isi Atazibagirana mu mitima ya benshi kubera impanuro ndetse n’ubuhanga bukubiyemo.”


Abakuru b’Ingabo za Maroc basuhuza Perezida Kagame (Ifoto/Village Urugwiro)

Ubunararibonye.

“ Nakuriye mu buhungiro muri Uganda, ndetse nahabaye imyaka irenga 30, ari nabyo byangize uwo ndiwe ubu”

“Nagombaga kurwana mfite icyo rwanirira. Nashakaga kubivamo. Nashakaga gufata ahazaza heza mu ntoki zange, nkanareka igikorwa kibi nakorera ushaka kungirira nabi. Ibi byose naciyemo ni byo byangize uwo ndiwe ubu”

“ Reka Ntihagire umuntu numwe utekereza ko koroherana no kuba twaraciye mu bibazo bikomeye bigatuma tworoherana muri byinshi bitandukanye bivuze ko ari intege nke dufite ndetse no kugurisha ibyacu”.


Twari tuziko Abanyafurika twarangiye none Perezida Kagame na banyarwanda batugaruriye ikize ko Afurika itapfuye. Amagambo avugwa n’Aba Perezida bo muri Afurika

imiyoborere

“Intego zange ni uguteza imbere igihugu, ndetse no guha uburenganzira busesuye abaturage. Ibyo biva mu baturage bose , abagabo cg abagore bakora igikwiye. Ndetse ari nabo bazatoranya hagendewe kubitekerezo no kubwumvikane bw’abaturage, bakemeza ko hari ufite ubushobozi bwo Kuyobora igihugu”

“Tega amatwi cyane umuntu, ugira byinshi akugayaho kurusha uko wayatega umuntu ugusingiza gusa. Gira icyo wigira kuri bo ndetse ugire n’icyo ubikoraho”

“ Ni abaturage bafata umwanzuro, w’igihe Umuyobozi avira kubuyobozi, ntago ari imbaraga z’ ibihugu by’amahanga

“ Politiki ntago ikorwa n’amahitamo y’umuntu ku giti cye. nibyo tugomba kwita ku byo abaturage bashaka, kuko abaturage aribo bafata umwanzuro wa nyuma”

“ Hari ubundi bwoko bw’ubutegetsi dufite, ndetse tuzahora dukoresha. Ubutegetsi bwo kuba abanyakuri. Ubutegetsi bwo kuba dukosotse. Ubutegetsi bwo kuba twanga akarengane”



Kwibuka ku nshuro ya 22 : Ba Perezida Kagame na Magufuri mu muhango wo gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Ingaruka za Genocide

“ Ntidushobora gusubiza isaha inyuma (igihe) ndetse ngo tuvaneho ingaruka zagaragaye ariko dufite imbaraga zo gutegura ahazaza heza, ndetse tukemeza ko ibyabaye bitazongera ukundi”


Urw’imbunda n’amasasu rwararangiye…dusigaje kwibohora ubukene – Kagame

Kwigira

Nta muntu ushobora kuguha agaciro,agaciro n’ukukiha kuko n’uburenganzira bwanyu kandi biri mu bushobozi bwanyu,bikwiye rero kuba no mubushake bwanyu kugirango mubigereho

“ Amateka y’Afurika yanditswe n’abandi, dukeneye kwita ku bibazo byacu ndetse n’ibisubizo ndetse tukanandika amateka yacu”

“ Ubworoherane ntibivuze ko tugomba kuyoborwa nk’inka, Ntago turi inka, ahubwo Turazorora”


Imfashanyo, zituganisha ku zindi mfashanyo-Perezida Kagame

Imfashanyo

“Imfashanyo, zituganisha ku zindi mfashanyo, kandi uko duhabwa imfashanyo nyinshi niko dutakaza ubwigenge bw’abaturage bakira izo mfashanyo” .



Urubyiruko rugera ku ibihumbi 2000 rw’abanyeshuli barangije kaminuza rwahuye na Perezida Paul Kagame muri Kigali Convention Center maze arugenera ubutumwa bwubaka ejo heza.

Ubukungu

U Rwanda Rushya ni urwubaka Ubukungu ndetse rukagera ku ntego ku bijyanye n’amafaranga menshi ndetse n’amahirwe ku baturage bacu bigendeye kumbaraga z’abikorera. Yavugaga kubijyanye n’ imbogamizi ndetse na opportunity.

“ Muri Afurika uyu munsi, twamenyeko ubucuruzi hamwe n’ubushoramari, bitari imfashanyo, ahubwo ari intego z’iterambere”.

“Uburenganzira bwa Muntu Ntabwo bureba ibikorwa by’abanyaburayi, igisobanuro kigomba kugera kuri bose ko uburenganzira bwerekana agaciro ku buzima, uburenganzira bwo kohereza umwana ku ishuri, kugira ngo umwana agire ubuzima bwiza, kugira ngo hazabeho ahazaza heza h’urubyiruko ndetse bikavuga icyerekezo cyiza cy’Umuryango ndetse n’igihugu. Kuri icyo gisobanuro u Rwanda nta cyo rufite kwiga ku matsinda y’abantu bashaka kudutekerereza ndetse bagatekereza ko bafite amategeko y’uburenganzira bwa muntu mu buryo bwose”

“Njya Nkunda kwibaza impamvu, abanyaburayi bishimira kuduha imfashanyo kurusha kutworohereza mu bucuruzi, urugero. Habayeho koroherezwa mu bijyanye n’ibicuruzwa byakongera umubare w’amafaranga menshi kuruta imfashanyo”

“ Rwakoresheje inkunga mu kubaka ubushobozi bwacu, ubwo rero Ntidukeneye izindi ngunga mukubaka ahazaza hacu” yavugaga k’ubukungu n’imfashanyo.

“U Rwanda Ntirugikeneye imfashanyo, ariko dushobora kubaho neza tutakibona imfashanyo kurusha mbere”

“U Rwanda rufite ibibazo byarwo ndetse ntabwo rwagira uwo rubishinja cyangwa ngo tugire uwo dushyira mu bibazo byacu. Ndagira inama Igihugu cy’uburundi nacyo kwikemurira ibibazo”



Dutekereza kurusha aho umupaka wacu ugarukira-Perezida Kagame

Uburezi

“Mushobora kujya mu mashuri ndetse mukavanoyo impamyabushobozi,zikomeye kandi z’ingirakamaro, ariko hari ikintu ki ngenzi kibategereje kiri ku mitwe yanyu, ari bwo buryo mugiye gukoresha mu kwiteza imbere ubwanyu, no gugateza imbere Umuryango ndetse n’igihugu muri Rusange”

Yanditswe na Salongo Ruhumuriza Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 25/06/2020
  • Hashize 4 years