Imbuto zinuka nabi ku isi zatumye indege itinda guhaguruka ku kibuga

  • admin
  • 07/11/2018
  • Hashize 5 years

Indege yo muri Indonesia yari yabaye ibujijwe guhaguruka nyuma yaho abagenzi binubiye umunuko ukabije utewe n’imbuto za durian wari uri mu gice abagenzi bicaramo.

Hasanzwe toni zirenga ebyiri z’uru rubuto rwa durian, rufatwa nk’urwa mbere runuka cyane ku isi, ziri mu gice cyagenewe kubika imizigo y’abagenzi muri iyi ndege ya kompanyi Sriwijaya Air, yerekezaga mu murwa mukuru Jakarta ivuye i Bengkulu.

Abagenzi basabye ko izo mbuto zikurwa mu ndege, bamwe ndetse benda kurwana n’abakozi bo mu ndege.

Kera kabaye, iyi kompanyi y’indege yavuye ku izima yemera gukura imifuka y’izo mbuto muri iyo ndege.

Nuko indege ibona guhaguruka mu masaha ya saa tanu n’iminota 40 z’amanywa ku isaha yo muri Indonesia, icyerereweho isaha imwe ku gihe ubundi yagombaga guhagurukiraho.

Kompanyi y’indege ya Sriwajiya Air nyuma yavuze ko nta tegeko yishe mu kuba yashakaga gutwara izo mbuto zinuka muri iyo ndege.

Mu itangazo ryasohowe na Retri Maya, umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru muri iyo kompanyi, yagize ati”Nta tegeko ribuza gutwara imbuto za durian mu ndege igihe cyose zapfunyitswe neza bijyanye n’amabwiriza yo kugenda mu ndege…Indege nyinshi zirabikora [zitwara izi mbuto]”.

Uru rubuto rufite amahwa rwa durian ruraribwa cyane henshi ku mugabane w’Aziya, ariko ntiruvugwaho rumwe – hari abarukunda, hakaba n’abarwanga.

Umunuko ukaze warwo utuma mu bihugu bimwe na bimwe rutemererwa gupakirwa ngo rujyane n’abantu mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu, ndetse rukaba rubujijwe muri za hoteli no mu ndege.

Amir Zidane ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba na we yari umugenzi muri iyo ndege, yatangaje videwo igaragaza uburyo imifuka y’izo mbuto yakuwe muri iyo ndege ku wa mbere.

Anies Wardhana, umukuru w’ikibuga cy’indege cya Bengkulu, yahamirije igitangazamakuru Detik cyo muri icyo gihugu ko koko icyo kibazo cyabayeho.

Wardhana yavuze ko mu ndege harimo ibiro birenga 2025 by’izo mbuto, avuga ko mu bihe biri imbere iki kibuga cy’indege kigiye “kugenzura” ibipakirwa mu ndege ku buryo “bitabangamira abagenzi”.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/11/2018
  • Hashize 5 years