Imbuto Foundation yahuguye abakobwa batsinze neza mu mashuri yisumbuye

  • admin
  • 26/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Imbuto Foundation yahuguye abakobwa batsinze neza mu mashuri yisumbuye bazwi nk’Inkubito z’Icyeza, ku kureba kure ubundi bagaharanira kugera ku nzozi zabo kandi bakaba intangarugero muri bagenzi babo.

Ni amahugurwa yabaye kuri iki Cyumweru ku nsanganyamatsiko igira iti “Let Us Dream Big and Act”, abera muri Centre Pastoral Notre Dame De Fatima mu Karere ka Musanze, yitabirwa n’abakobwa bagera kuri 200 bitwaye neza mu mashuri 10 yo mu turere twa Ngororero, Rulindo, Rubavu, Nyabihu na Musanze.

Abo bakobwa baganirijwe ku guhitamo amasomo atandukanye arebana n’Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare (STEM) n’uburyo bwo gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ibintu bibiri by’ingenzi mu guteza imbere urubyiruko.

Ni amahugurwa agamije gufasha abakobwa batsinze neza mu mashuri yisumbuye bagikeneye ibitekerezo byatuma biteza imbere ubwabo bakabasha no gutegura ahazaza habo mu mirimo inyuranye.

Mu 2005 ni bwo Imbuto Foundation yatangije gahunda yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abahize abandi mu bizamini bya leta bakabishimirwa. Abo bakobwa bashishikarizwa kuba intangarugero muri bagenzi babo mu mashuri no mu miryango yabo.

Muri iyo gahunda niho ku bufatanye n’Ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN), Imbuto Foundation itanga amahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubushobozi ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo, bakanagaragarizwa uburyo bwazatuma zigerwaho.

Bamwe mu bakobwa bigeze guhembwa nk’Inkubito z’icyeza barimo Marie Claire Murekatete ushinzwe porogaramu z’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, baratumiwe ngo baganirize barumuna babo.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 26/06/2017
  • Hashize 7 years