Imbogamizi z’Afurika y’Iburasirazuba zishobora gukemuka gusa binyuze mu bufatanye buhamye – Perezida Kagame

  • Richard Salongo
  • 02/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida kagame yavuze ko imbogamizi Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gahura na zo, zishobora gukemuka gusa binyuze mu bufatanye buhamye no gufatirana amahirwe y’imikoranire ,Perezida Kagame yabivugiye mu butumwa Ubwo yakiraga mugenzi we Perezida Samia Suluhu Hassan kuwa 2 Kanama 2021 .

Perezida kagame yavuze ko imbogamizi Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gahura na zo, zishobora gukemuka gusa binyuze mu bufatanye buhamye no gufatirana amahirwe y’imikoranire ifitiye Akarere kose inyungu.Yashimangiye ko we by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange biteguye gukorana na Leta ya Tanzania mu kubaka ubusugire bw’Afurika y’Iburasirazuba no kuyiteza imbere.

Perezida Kagame, yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu bisangiye inyungu zirenze kuba bihuje imipaka, ari na yo mpamvu hakenewe kwagura ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byombi

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batewe ishema no kwakira Perezida Samia Suluhu Yagize ati: “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze imipaka. Ubufatanye bukomeye bw’amateka dufitanye n’intego duhuje zo kugeza iterambere ry’ubukungu ku baturage bacu, iteka byahoze ari ingenzi mu buhahirane bwacu. Mu gusinya aya masezerano, twiyemeje guharanira ko uru ruzinduko rwazatugeza ku bisubizo bifatika ndetse rugatanga amahirwe mashya ku mubano wacu.”

Perezida Kagame avuga ko kuba ibihugu byombi bisinyanye amasezerano binatanga intangiriro nziza yo gutangira urugendo rwo kubaka ibikorwa remezo bishya by’ingenzi, n’imishinga y’ishoramari byose bifitiye inyungu impande zombi.

By’umwihariko ni umuhanda wa gari ya moshi, gutunganya umusaruro w’amata no kuvugurura imikorere yo ku cyambu. U Rwanda rwiteguye gukorana byahafi n’abavandimwe bacu muri Tanzania, mu rwego rw’Afurika y’i Burasirazuba no mu zindi nzego.

Perezida Madamu Suluhu yashimiye Perezida Kagame wamuzirikanye akamutumira mu Rwanda, agaragaza ko ubwo butumire bushimangira ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi na Tanzania.

Yavuze ko Guverinoma n’abaturage ba Tanzania banyuze n’uburyo Perezida Kagame, Guverinoma yu Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bose babafahe mu mugongo mu buryo bw’umwihariko mu bihe bikomeye banyuzemo muri Werurwe 20201, ubwo baburaga Perezida Dr. John Pombe Magufuli wavuye mu mubiri azize uburwayi.

Ati: “Ndagira ngo ntange ubu butumwa mu izina rya Guverinoma ya Tanzania n’Abanyatanzaniya bose kubera uburyo mwifatanyije na bo, ari wowe Nyakubahwa, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage bose. Twanyuzwe n’uko mwifatanije na Tanzania mu bihe bidasanzwe yanyuzemo ubwo Igihugu cyacu cyahuraga n’ibyago bikomeye byo kubura Umukuru w’Igihugu Nyakwigendera John Pombe Maguguli. Turashima cyane ubufatanye mutugaragariza.”

  • Richard Salongo
  • 02/08/2021
  • Hashize 3 years