Imbere ni heza mu butwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

IKigali hateraniye inama y’iminsi itatu yiga ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, yahuje inzego z’abikorera n’iza Leta ku mpande z’ibihugu byombi.

Iyo nama yitabiriwe n’intumwa zaturutse muri Zimbabwe ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga Frederick Musiiwa Makamure Shava, waraye yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo.

Uwo munsi kandi, Repubulika ya Zimbabwe yatashye ku mugaragaro Ambasade yayo i Kigali, intambwe zose zatewe zikaba zibonwa nk’umusingi ukomeye w’ubutwererane bushikamye bw’ibihugu byombi. Itahwa ku mugaragaro ry’iyi Ambasade i Kigali rije rikurikiye iy’u Rwanda ibarizwa i Harare guhera mu kwezi k’Ukwakira 2018.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Charity Manyeruke, yashimiye Abakuru b’Ibihugu byombi biyemeje gushyiraho Ambasade mu mirwa mikuru y’ibihugu byombi, ashimangira ko hari icyizere cy’umuvuduko w’ubutwererane bw’abaturage bo ku mpande zombi mu minsi iri imbere.

Amb. Munyeruke yavuze ko ubushake bw’ibihugu byombi bwari bukenewe mu gushyigikira umubano mu by’ubukungu. Ati: “Ubu tubayeho mu kuri k’uko ingano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu by’abavandimwe yari ikiri hasi, tugomba gukuba kabiri imbaraga dushyira mu kwagura ubutwererane mu bucuruzi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe Frederick Musiiwa Makamure Shava, yavuze ko ibyakozwe uyu munsi ari intambwe ikomeye yongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Hari byinshi bimaze kugerwaho, byose bigamije gushimangira umubano wacu ndetse bigaragaza neza ukwiyemeza guharanira kugera ku cyerekezo dusangiye gishingiye ku bufatanye bugamije ineza y’abaturage bacu.”

Yakomeje ashimangira ko Zimbabwe ifunguriye amarembo abacurizi n’abashoramari b’Abanyarwanda cyane ko na yo yamaze gushyiraho icyanya cyahariwe inganda nk’uburyo bwo kurehereza abashoramari kuza mu gihugu bisanga.

Yasabye abacuruzi n’abashoramari b’ibihugu byombi kubyaza umusaruro inzira imaze kubaharurirwa binyue mu masezerano n’umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, gukorana bya hafi kw’abikorera ku mpande zombi, ni amwe mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwohereje muri Zimbabwe ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 113 by’amadolari, mu gihe Zimbabwe yohereje mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 19 z’amadolari y’Amerika.

Mu 2019 ishoramari ryakozwe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari 2.9 z’amadolari ya Amerika, ariko kubera icyorezo cya covid 19 cyahungabanije ubukungu bw’isi muri rusange, mu 2020 ishoramari ryari rifite agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, asanga abikorera bo mu Rwanda bakwiye gutera intambwe igaragara mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu gihugu cya Zimbabwe, kuko amasezerano yasinywe atanga umurongo wo kuborohereza.

Ministitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, agaragaza ko gukomeza kwagura ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bituruka ku mibanire isanzwe ari myiza ku hagati y’ibihugu byombi, bityo ngo inyungu zirushijeho zizakomeza kwigaragaza.

Yanavuze kandi ko isano y’abaturage b’ibihugu byombi yakomeje kwaguka kubera imirimo yakozwe ku mpande zombi mu burezi, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, ubwikorezi n’ibindi.

Yemeza ko ubufatanye bw’ibihugu byombi budaunguranye muri iki gihe hari ukwiyemeza kw’Afurika mu guharanira kugera ku iterambere n’agaciro abayituye bakwiye mu ruhando mpuzamahanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/09/2021
  • Hashize 3 years