Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu
- 15/07/2016
- Hashize 8 years
Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali biramenyesha abaturwanda ko umuhanda uturuka i Kanombe ukomeza mu Giporoso—Gisementi-Gishushu-Kimihurura kugera mu Mujyi rwagati uzakoreshwa cyane ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga bitewe n’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe ya 27 ibera i Kigali.
Ni ku bw’iyo mpamvu abatwara ibinyabiziga bagirwa inama yo gukoresha imihanda ikurikira: Kanombe – Nyandungu – Kigali Parents – Kimironko / Mushumba Mwiza – Rwahama –Kibagabaga – Gacuriro – UTEXRWA – Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd – Gikondo.
Bashobora na none gukoresha imihanda Kanombe – Busanza – Kabeza – Niboye –Sonatube – Rwandex – Kanogo – bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba – Kacyiru.
Iyi nama itanzwe igamije kugabanya umubare munini w’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha umuhanda wavuzwe haruguru.
Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abayikoresha.
Mu rwego rwo kunoza no koroshya urujya n’uruza abakoresha imihanda bazakomeza kumenyeshwa impinduka ku mikoreshereze yayo.
Ukeneye kumenya amakuru arambuye yahamagara umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 118 akoresheje imirongo yose y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda cyangwa agasura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter – RW Traffic Updates (@RWTrafficUpdates).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
ACP Celestin Twahirwa