Ikoranabuhanga nk’umuti wo kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza

  • admin
  • 03/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma yo kuzahazwa n’umutingito wahitanye byinshi mu mwaka wa 2008, ibitaro bya Bushenge byahisemo gukoresha ikoranabuhanga nk’umwe mu muti wo kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza n’ibindi bihombo bya hato na hato.

Muri ibi bitaro biherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, nta serivisi itangirwa ku mpapuro ihari kuko guhera aho umurwayi yakirirwa kugeza afashe imiti hakoreshwa ikorananuhanga rihuriweho na serivisi zitandukanye z’ibitaro. Nk’uko Umucungamutungo w’ibitaro bya Bushenge, Edmond Nkurikiyimana yabisobanuye, ngo ikoranabuhanga rimaze kubageza kuri byinshi ku buryo niyo bagira ibyago bakongera guhura n’umutingito bizeye kongera kubona amakuru y’ibitaro nta cyangiritse. Yakomeje avuga ko bakurikije isuzuma bakoze, ikoranabuhanga ryatumye mu mezi umunani bakoresha ikoranabuhanga, umusaruro w’ibitaro wiyongereyeho miliyoni 40.

Yagize ati “Byagabanyije igihombo cy’amakuru n’amafaranga, umurwayi agera aho yishyurira amafaranga ari bwishyure azwi nta cyahinduka, mu gihe kera umucungamari yashoboraga kwibeshya ku giciro ibitaro bigahomba.” Nkurikiyimana yemeje ko bidashoboka kugira impinduka zikorwa ku byanditswe na mugenzi wawe kereka ariwe ubikoze, kandi nabwo iyo bibayeho bigaragarira buri wese uri kuri iryo koranabuhanga. Ikoranabuhanga muri ibi bitaro rifasha abaganga kumenya ibyo umurwayi yakorewe mbere kugira ngo ugiye kongera kumuvura ahere kuri ayo makuru. Nkurikiyimana yavuze ko bitanga icyizere ko nta makuru bakongera kubura.

Ati “Habayeho ikibazo nka kiriya (umutingito), amafishi yarangiritse n’ibindi, ubu bibayeho kubera ari ububiko bwacu twakongera tukayisubizaho.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/03/2016
  • Hashize 8 years