Ikirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga cyateshejwe agaciro

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) rwatesheje agaciro ikirego cya reta y’u Burundi cy’uko umuyobozi w’inteko y’uyu muryango yatowe bidakurikije amategeko.

Leta y’u Burundi yaregeye ko Umunyarwanda Martin Ngoga mu kwezi kwa 12 kwa 2017, yatorewe kuyobora inteko ya EALA ariko abahagarariye ibihugu binyamuryango bya Tanzania n’u Burundi badahari.

Itangazo ryasohowe n’umuryango uhuza ibi bihugu (EAC), rivuga ko urukiko rwasanze urega (Burundi) nta bimenyetso bifatika yatanze byashingirwaho bihamya ko umuyobozi w’inteko y’uyu muryango yatowe binyuranyije n’amategeko agenga EAC.

Mu iburanisha ryo mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka,Nestor Kayobera uhagarariye u Burundi, yavuze ko amatora yabaye intumwa z’u Burundi na Tanzania muri iyi Nteko zidahari.

Kayobera, yavuze ko iryo tora ryanyuranyije n’amahame agenga umubare w’abatora uwo muyobozi ndetse n’amahame agenga uyu muryango w’ibihugu. Yasabaga ko amatora asubirwamo.

Dr Anthony Kafumbe wari uhagarariye umunyamabanga w’umuryango wa EAC (abarezwe), we yabwiye urukiko ko “Amategeko agena ko abagize inteko bose badategetswe gutora”.

Ko bityo n’abahagarariye u Burundi na Tanzania bari bafite uburenganzira bwo kudatora.

Kafumbe yavuze ko amategeko avuga ko ibijyanye n’umubare w’abatora bireberwa ku bateraniye mu nteko, kandi abo batitabiriye itora babikoze ku bushake bwabo.

Urukiko rw’uyu muryango rwanzuye ko ikirego cy’u Burundi nta shingiro gifite.Gusa u Burundi ntacyo buratangaza kuri uyu mwanzuro w’urukiko rw’ibihugu bya EAC.

Martin Ngonga yatorewe kuyobora inteko ya EALA mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2017. Uyu mwanya usimburanwaho n’ibihugu bigize umuryango wa EAC buri nyuma y’imyaka itanu.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years