Ikiraro cy’U Rwanda cyo mu Kirere muri Nyungwe cyahize ibindi ku Isi [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/01/2021
  • Hashize 3 years
Image

Icapiro Mpuzamahanga  “Lonely Planet” ryo muri Australia ryamenyekanye cyane mu kwandika ibitabo biyobora ba mukerarugendo guhera mu mwaka wa 1972 ryongeye gushyira inzira/ ikiraro yo mu kirere iri muri Pariki y’Igihugu ya ya Nyungwe rwagati  ku mwanya wa mbere mu zihiga izindi ku Isi  mu gukurura ba mukerarugendo.

Tariki ya 7 Ukwakira 2020, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yasinye amasezerano mashya na African Parks arebana n’imicungire ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe y’igihe kirekire, mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima ruhaboneka no guha amahirwe arambye abaturage n’inyamaswa z’u Rwanda.

Ibi byari byatangajwe nyuma yo kubona ko ubufatanye bw’imyaka 10 hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na African Parks bwatangiriye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Burasirazuba bw’igihugu bwatanze umusaruro.

Iryo capiro ryashyize “Nyungwe Canopy Walkaway” ku mwanya wa mbere w’ibiraro byo mu Kirere bikwiye gusurwa  gusurwa na ba mukerarugendo muri uyu mwaka wa 2021, mu gihe yari yihariye uwo mwanya no mu mwaka ushize.

Icyo kiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.

Lonely planet itangaza ko icyo kiraro cyo mu kirere gihagaze kiri muri meterozisaga 70 hejuru y’ishyamba rya Nyungwe, bwacyo kikaba gifite metero 160 uturutse ku butaka.

Gikozwe nk’inkingi z’ibyuma ziziritsweho imikwege kabuhariwe, ndetse umuntu agihagazeho ashobora kwibonera amoko 13 y’ibisanguge (primates) harimo n’Impundu (Chimpanzee), inkima (golden monkeys), inkende (monkeys) n’ibindi.

Na none kandi abari kuri icyo kiraro ntibahava batboneye amoko yihariye y’inyoni utasanga ahandi, amoko atandukanye y’ibinyugungugu n’izindi nyamaswa zitandukanye zishimiye kugira Periki ya Nyungwe urugo rwazo.

Mbere yo gutangira urugendo rwo gusura iyo Pariki, ba mukerarugendo babanza guhabwa inkoni bicumba, kuko muri iyo pariki hakunze kugwa imvura cyane, ituma aho abantu banyura hashobora kugorana kuhanyura kubera ibyondo, ariko na byo bikaba biri mu binezeza ba mukerarugedo kuhanyura.

Urubuga Lonely planet kandi rwanibukije ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 hari amabwiriza yashyizweho ajyanye no kukirinda, bityo bagira ba mukerarugendo inama y’uko bajya babanza kumenya amakuru mbere yo guhaguruka mu bihugu byabo, ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda ziba zarashyizweho n’inzego z’ubuzima mu bihugu bajya gusura.

Mu Rwanda, ibikorwa by’ubukerarugendo birakomeje, yaba kuri ‘canopy’, muri Pariki y’Igihugu y’Akagera (Akagera National Park) no muri Pariki y’Igihugu, ahaboneka ubwoko bw’ingagi zo mu misozi zisigaye ahantu hakeya ku isi.

Gusa ibyo byose bijyana no kubahiriza ingamba u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Ni muri urwo rwego, ba mukerarugendo ndetse n’abashoferi babatwara, basabwa kuzuza ibyangombwa byerekana aho bifuza gusura, bagomba kuzuza ibisabwa birimo n’ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 byatanzwe mu masaha 24 mbere yo gutangira urugendo.

Ku basura Pariki ya Nyungwe, Gishwati-Mukura na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibipimo bya COVID-19 bisabwa ni ibyakozwe mu masaha 72 abanziriza urugendo.

Kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, umuntu asabwa kuba yakorewe nibura ibipimo byihuse mu masaha 72 bikagaragara ko atarwaye. Ahandi hantu hasurwa mu Rwanda, harimo n’amahoteli, hashobora kwemerwa kimwe muri ibyo byangombwa byavuzwe haruguru, mu gihe cyatanzwe mu masaha 120.

Kuri urwo rutonde rwa za ‘canopy’ rwakozwe na Lonely Planet hariho na Canopy yitwa ‘Redwoods Nightlights’ yo mu gihugu cya New Zealand iza ku mwanya wa kabiri ndetse n’iyitwa ‘Arbor Day Farm Tree Adventure’ iherereye ahitwa Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari kandi ‘Treetop Walk Bavarian Forest’ yo mu Budage , ‘Tahune Airwalk’ iherereye ahitwa Tasmania mu gihugu cya Australia ndetse na ‘OCBC Skyway’ yo mu gihugu cya Singapore.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/01/2021
  • Hashize 3 years