Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Mali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ku wa Gatatu taliki 01 Nzeri 2021 ni bwo hatangiye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’Isi “FIFA World Cup 2022” kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda E hamwe na Mali, Uganda na Kenya. Umukino wa mbere mu itsinda, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Mali igitego 1-0 cyatsinzwe na Adama Traore ku munota wa 19 w’umukino nyuma y’uko ku munota wa 18 iyi kipe yari imaze guhusha penaliti.

Uyu mukino wabereye Agadir muri Maroc kuko muri Mali Sitade zaho zitujuje ibisabwa na CAF ngo zakire imikino mpuzamahanga.

Nyuma y’uyu mukino ikipe y’u Rwanda iragaruka i Kigali yitegure umukino w’umunsi wa kabiri aho izakina na Kenya ku Cyumweru taliki 05 Nzeri 2021.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi Mali: Ibrahim Mounkoro, Ibrahima Kone (Mahamadou Doucoure), Aliou Dieng (Cheick Oumar Doucoure), Moussa Djenepo (Moussa Doumbia), Adama Traore, Lassana Coulibaly, Amadou Haidara (Adama Traore), Falaye Sacko, Kiki Kouyate, Charles Traore na Hamari Traore

Rwanda: Emery Mvuyekure, Abdul Rwatubyaye, Bryan-Clovis Ngwabije (Byiringiro Lague), Salomon Nirisarike, Fitina Omborenga, Emmanuel Imanishimwe, Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi (Niyonzima Olivier Seif), Muhadjiri Hakizimana (Haruna Niyonzima), Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2021
  • Hashize 3 years