Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yakoze amateka yo kugera bwa mbere muri ½ cy’Igikombe cya Afurika cya Volleyball

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yakoze amateka yo kugera bwa mbere muri ½ cy’Igikombe cya Afurika cya Volleyball ubwo yatsindaga Nigeria amaseti 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda A wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Mbere.U Rwanda na Nigeria byahuye bibizi ko ikipe itsinda ihita ibona itike ya ½ kuko byombi byari byatsinze imikino ibanza yabaye ku Cyumweru.

Amakipe yombi yagendanaga mu manota y’iseti ya mbere yarangiye u Rwanda rutsinze 25-22 mu gihe mu iseti ya kabiri rwakomeje kugenda imbere, ariko Abanya-Nigeria bagerageza kugabanya ikinyuranyo.

Akaruhuko ka mbere k’iseti ya kabiri kafashwe u Rwanda rufite 8-3 mu gihe aka kabiri kageze ari 16-12. Gusa, iseti yose yarangiye ari 25-23.

Ikipe y’Igihugu yakomeje guhagarara neza no mu iseti ya gatatu ibifashijwemo n’abarimo Bianca Moreira Gomes wakoraga amanota akenewe cyane.

Akaruhuko ka mbere kafashwe u Rwanda ruyoboye n’amanota 8-4, aka kabiri gafatwa ari 16-11. Nk’uko byagenze mu iseti ya kabiri, Nigeria yagerageje kuzamura amanota ariko birangira itsinzwe kuri 25-23 nyuma y’amanota akenewe yakozwe na Aline Siqueira na Bianca Gomes.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere ni iyo mu Itsinda B aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinzwe na Kenya amaseti 3-0 mu gihe Tunisia yatsinzwe na Cameroun amaseti 3-0

Ku wa Kabiri uzaba ari umunsi w’ikiruhuko ku Ikipe y’Igihugu izongera gukina ku wa Gatatu ihura na Sénégal. Gusa, ubwo izaba itakinnye, Sénégal izahura na Maroc mu Itsinda A guhera saa Munani.

Mu Itsinda B hazaba imikino ibiri irimo uzahuza Cameroun imaze gutsinda imikino ibiri, izahura n’u Burundi saa Sita naho Tunisia ikine na Kenya guhera saa Kumi.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura n’ikipe izaba iya mbere icyangwa iya kabiri mu Itsinda B rigizwe na Cameroun, Kenya, Tunisia, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years