Ikipe y’u Rwanda mu isiganwa ry’amagare yaciye agahigo mu mikino ya “All Africa Games 2015″ irimo kubera muri Congo Brazzaville.
- 11/09/2015
- Hashize 9 years
Kuri uyu wa 10 Nzeri Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare yabaye yatangiye ikora amateka aho yaje ku mwanya wa 3 ikurikiye Afurika y’Epfo na Algeria. ku munsi wa mbere hakaba habaye uburyo bwo gusiganwa n’isaaha ariko bagakina nk’ikipe “Team Time Trial”.
Iyi kipe y’u Rwanda igizwe na Nsengimana Bosco ,Hadi Janvier, Aleluya Joseph, na Ndayisenga Valens. Basiganwa ahantu hareshya n’ibirometero 25, iyi kipe ikoresha iminota 30, amasengonda 30 n’ibice 52 Umutoza w’ikipe y’igihuhu wungirije, Sempoma Felix yatangaje ko bimushimishije cyane kuba babashije kwegukana uyu mudali w’umunya wa 3 n’ubwo bifuzaga uwa mbere.
Umutoza Felix yakomeje kandi agira ati “Iri rushanwa rirakomeye, Twaje twifuza umudali wa zahabu ariko n’uyu tubonye ndawakiriye kandi ndishimye cyane”. Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’amagare.
Ikipe y’igihugu iyobowe na Sempoma Felix
Hadi Janvier nawe yagize icyo avuga ati ” Turishimye kuba tubonye uyu mwanya wa 3, twashobora no kuza imbere ariko ikirere cyatugoye cyatubanye kibi . Icyo Afurika y’Epfo yaturushije bashoboye gutambika ikindi bari bafite amagare meza ya course contre la montre kuko turi babiri twari tuyafite gusa, ariko twakoze neza”.
Tubibutse ko Ikipe yabaye iya mbere y’Afurika y’Epfo yakoresheje iminota 29, amasegonda 32 n’ibice 12 naho Algeria ikoreshaiminot 29, amasegonda 50 n’ibice 54.
Uyu munsi taliki 11 Nzeri 2015, isiganwa rirakomeza, aho haza abakinnyi baza gusiganwa n’igihe ariko buri mukinnyi ku giti cye “Individual Time Trial”.Mu bahungu harasiganwa Hadi Janvier na Ndayisenga Valens naho mu bakobwa hasiganwe Girubuntu Jeanne D’Arc. Abahungu barasiganwa ibirometaro 12.5 naho abakoba basiganwe ibirometero 12.