Ikipe y’ingabo z’igihugu inganyije na Rutsiro FC yo mu cyiciro cya 2
Ikipe y’ingabo z’igihugu inganyije na Rutsiro FC yo mu cyiciro cya kabiri 0-0 mu mukino wa gatandatu wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki cyumweru.
Umutoza Adil yari yakoze impinduka nyinshi ugereranyije n’ikipe yakinnye umukino wa mbere igihe aya makipe yombi yahuraga Tariki ya 7 Ugushyingo, wari wakinwe n’abakinnyi biganjemo abari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi icyo gihe.
Umunyezamu Ahishakiye Herithier, myugariro Mushimiyimana Mohamed, Ndayishimiye Dieudonne, Ruboneka Bosco, Bukuru Christopher, Bizimana Yannick, Ngabonziza Gylain na Nshuti Innocent nibo babanjemo batarigeze bakina umukino ubanza.
Igice cya mbere kihariwe na APR FC ihanahana neza na Rutsiro icishamo ikiharira umupira umwanya muto, ku munota wa munani gusa Bizimana Yannick yateye ishoti rikomeye hejuru gato y’izamu ku mupira yari aherejwe neza na Ndayishimiye Dieudonne, APR FC yakomeje gusatira cyane Rutsiro.
Ku munota wa 27 Bukuru yacomekeye umupira mwiza Nshuti Innocent wageze mu rubuga rw’amahina ari hagati y’abakinnyi babiri ba Rutsiro FC maze agiye kuroba umunyezamu ariko bawugonganiraho ujya iruhande gato rw’izamu, igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe ibonye izamu.
Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, umutoza Mohammed Adil yakoze impinduka akuramo Ngabonziza Gylain wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso ashyiramo Niyomuugabo Claude wari ukubutse mu ikipe y’igihugu ndetse waje kwigaragaza kuko yahinduye umukino APR FC iangira gusatira cyane Rutsiro FC. Ku munota wa 49 ikipe y’ingabo z’igihugu yari kuba yabonye igitego igihe Niyomugabo Claude yazamukanaga umupira akawuhindura kwa Nshuti Innocent nawe wahise awusunikira Ndayishimiye Dieudonne wari wazamutse maze awutera hanze y’izamu.
Ku munota wa 62 umutoza Adil yongeye gukora izindi mpinduka ashyiramo Mugunga Yves, Nizeyimana Djuma na Nshimiyimana Yunussu basimbuye Bizimana Yannick, Nshuti Innocent na Ndayishimiye Dieudonne. APR FC yakomeje gusatira ariko bjirangira itabashije kubyaza umusaruro amahirwe macye yabonye umukino uza kurangira ari 0-0.
Mu byumweru bitanu APR FC imaze itangiye imyitozo, imaze gukina imikino itandatu ya gicuti itsindamo itatu ari yo uwa Etoile de l’Est ibitego 3-0, yatsinze kandi Rwamagana City 7-1 na Rutsiro 1-0 ,inganya imikino itatu harimo ibiri na AS Kigali 1-1 yombi ndetse na Rutsiro twanganyije uyu munsi igitego 1-1.