Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi ikomeje kwibasirwa

  • admin
  • 13/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nzeri i Remera kuri stade amahoro hateraniye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’Urwanda Amavubi hamwe n’ikipe y’igihugu ya Gabon aho umukino urangiye nanone ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye gusuzugurirwa mu rugo.

Uyu mukino waranzwe n’ubwitabire buke bw’abafana ukaba watangiye ikipe y’igihugu igaragaza imbaraga zitari nyinshi ahanini bamwe mu bafana bavugaga ko impamvu nta shyaka rihari ku ikipe y’igihugu ari ukubera abafana bari bakeya kukibuga. Engozoo Avebe Cyrille ukina mu ikipe ya St Etienne hariya ku mugabane w’I burayi niwe watsinze Igitego cya Gabon ku munota wa 36. Yagitsinze ku ikosa ryari ribereye inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu w’Amavubi Bakame aho igitego cyahise kinjira nta kuzuyaza



Amavubi yatangiye umukino yarushijwe kuburyo bugaragara

Nyuma y’umukino, umutoza w’ikipe y;igihugu Amavubi, Mckinstry yavuze ko mu gice cya mbere, Amavubi yakinnye nabi cyane, bityo rero bigatuma batsindwa. Yagize ati;“Kuva natangira gutoza Amavubi, nibwo bwa mbere, yakina nabi mu gice cya mbere, bityo rero gutsindwa kwacu ntago byantunguye ngewe nk’umuntu wabonye amakosa twari dufute.

Ikipe y’igihugu ya Gabon itozwa na Bounguendza Stephane umusaza w’umuhanga kandi ufite uburambe mumwuga w’ubutoza yatangaje ko n’ubwo u Rwanda ruherutse gutsinda Gabon umwaka ushize ariko kuri ubu amazi atakiri yayandi.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/09/2015
  • Hashize 9 years