Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya buze amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” itsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1, ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika.

Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Ni umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles ya Nigeria, aho Amavubi yasabwaga gutsinda, ariko akanategereza ko Libya yatsinda Benin ngo abe yabona itike ya CAN.

Amavubi yakoze ibyo yasabwaga atsinda Nigeria ibitego 2-1, aho Nigerika yafunguye amazamu ku munota wa 55 ku gitego cya Samuel Chukueze wari ucenze abakinnyi batatu b’u Rwanda, ni nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 75 Mutsinzi Ange yatsindiye Amavubi igitego cya mbere nyuma y’akazi kari kamaze gukorwa na Kwizera Jojea, ku munota wa 77 gusa Nshuti Innocent ahita atsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, ariko Libya nayo iwayo inganya na Benin ubusa ku busa, bihesha Benin itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Amavubi asoje imikino y’amatsinda ari ku mwanya wa gatatu n’amanota 8, aho iyanganya na Benin, ariko harebwa imikino yabahuje Amavubi agasigara kuko yatsinzwe na Benin ibitego bitatu, yo agatsinda Benin igitego kimwe gusa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2024
  • Hashize 2 weeks