Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutse imyanya ibiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutse imyanya ibiri iva ku mwanya wa 126 ijya ku mwanya wa 124 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024.

Ikipe y’Igihugu iheruka gukina muri uku kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025, aho yatsinzwe na Libya igitego 1-0 itsinda Nigeria ibitego 2-1.

U Rwanda kandi rwakinnye na Djibouti mu majonjora ya CHAN rutsinda umukino umwe muri ibiri, yombi yabereye kuri Stade Amahoro.

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa 28 Ugushyingo, rugaragaza ko u Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde ruvuye ku mwanya 126 rugera ku mwanya 124 n’amanota 1136.06.

Uru rutonde rushya rugaragaza ko habayeho impinduka mu bihugu 10 bya mbere ku Isi ugereranyije nuko byari bimeze mu kwezi k’Ukwakira aho u Budage bwaje ku mwanya wa 10, urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brazil, Portugal, u Buholandi, u Bubiligi, u Butaliyani n’u Budage.

Ibihugu byazamutse imyanya myinshi birimo Niger yazamutse imyanya icyenda iva ku mwanya 131 igera ku mwanya wa 122 nyuma gutsinda Ghana ibitego 2-1 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 14), Sénégal (17), Misiri (33), Algeria (37), Nigeria (44), Côte d’Ivoire (46), Cameroun (49), Mali (51), Tunisia (52), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (61).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61, Uganda (88), Tanzania (106), Kenya (108) n’u Burundi (139).

Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 19 Ukuboza 2024.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days