Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

  • admin
  • 11/07/2018
  • Hashize 6 years

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ’Les Bleus’ yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya, nyuma yo gutsinda iy’u Bubiligi ’Les Diables Rouges’ igitego kimwe ku busa.

Igitego rukumbi gisezereye u Bubiligi muri ½ cy’iyi mikino cyatsinzwe na myugariro w’u Bufaransa na FC Barcelone, Samuel Umtiti, n’umutwe, ku munota wa 51 w’umukino, ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Antoine Griezmann.

Uyu mukino waberaga mu mujyi wa Saint Petersburg kuri uyu wa 10 Nyakanga 2018, wagaragayemo imbaraga nyinshi ku mpande zombi.

Rutahizamu w’umufaransa Olivier Giroud yagowe no kubona igitego mu izamu ryari ririnzwe na Thibaut Coutois. Byasabye Abafaransa iminota 6 ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino ngo babone igitego kimwe ari nacyo


Samuel Umtiti mu byishimo nyuma yo gitsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Nyuma y’ishoti rya Giroud ryakuwemo na Vicent Kompany akawushyira hanze, Antoine Grienzmann yazamuye umupira uturutse muri koruneri, usanga Umtiti wari wazamutse cyane maze awuterana Marouane Fellaini, umuzamu Courtois ahindukira asanga igitego cyagezemo.

Ababiligi bakoze ibishoboka byose ngo bishyure igitego, aho banyuze bagasanga abasore ba Didier Deschamps barimo Pavard, Varane, Umtiti, Hernandez, Paul Pogba n’abandi bahagaze neza inyuma, bashyira iherezo ku ndoto z’Ababiligi zo kuba batwara Igikombe cy’Isi ku nshuro yabo ya mbere mu mateka.

Wari umukino wa kabiri u Bubiligi bukinnye muri ½ mu Gikombe cy’Isi, kuko ku nshuro ya mbere ari ubwo batsindwaga Argentine mu 1986.

U Bufaransa buzahura ku mukino wa nyuma n’ikipe izarokoka hagati ya Croatia n’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa iyobowe n’umutoza Didier Deschamps igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 20 igitwaye. Deschamps wari mu ikipe y’u Bufaransa yacyegukanye mu 1998, ari gukora ibishoboka ngo akore amateka yo kugitwara noneho ari umutoza.

Abafaransa barafata indege berekeza mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, aho bazakinira umukino wa nyuma kuri Stade nkuru y’igihugu “Luzhniki Stadium” yakira abantu bagera ku 81000, ku wa 15 Nyakanga.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 11/07/2018
  • Hashize 6 years