Ikipe y’igihugu Amavubi irakina na Uganda uyu munsi! Menya byinshi ku mateka yaranze aya makipe

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 8 years

Uyu munsi tariki ya 5 Ukuboza 2015, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iraba ikina umukino uza kuyihuza n’ikipe y’igihugu ya Uganda izwi ku izina rya Uganda Cranes mu mikino ya Cecafa Senior Challenge Cup.


Aha hari bimwe mu bihe byaranze aya makipe yombi inshuro zose amaze guhura.

Mu mwaka wa 2003: Uganda 2-0 Rwanda

Mu mwaka wa 2003 Sudan yakiriye irushanwa rya Cecafa aho amakipe umunani gusa ari yo yitabiriye iri rushanwa arimo Uganda, Rwanda, Kenya, Zanzibar, Sudan, Tanzania, Eritrea na Ethiopia. Uganda icyo gihe yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda Group B ikurikiye Kenya na ho Eritrea na Ethiopia zisoza ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, icyo gihe u Rwanda rwari mu itsinda A rusoza ku mwanya kabiri mu itsinda A inyuma ya Kenya. Uganda yatsinze Eritrea 2-1 na ho Uganda inganya na Ethiopia igitego 1-1, Uganda itsindwa na Kenya. U Rwanda rwanganyije na Zanzibar ibitego 2-2 rutsinda Tanzania. Muri kimwe cya kabiri cy’irangiza Uganda yatsinze Sudan kuri penaliti 4-3 na ho u Rwanda rutsinda Kenya kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1. Ku mukino wa nyuma abakinnyi Zakaria Lubega na David Obua ni bo batsinze ibitego bibiri byabujije Amavubi kwegukana igikombe cya kabiri cyaje kuba igikombe cya 9 kuri Uganda.

Mu mwaka wa 2009: Uganda 2-0 Rwanda

Nk’uko byagenze mu mwaka wa 2003, Uganda yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma yo gutsinda u Rwanda ibitego 2-0 bityo begukana igikombe cya 11 mu mateka. Intwari za Uganda yari Dan Wagaluka na Emmanuel Okwi batsinze ku munota wa 40 n’umunota wa 73. Uganda yarangije iri ku mwanya wa mbere mu itsinda n’amanota 7 nyuma yo gutsinda Tanzania 2-0 ibitego bya Mike Sserumaga na Owen Kasule), Uganda itsinda u Burundi ibitego 2-0 bya Geoffrey Massa na Dan Wagaluka na ho mu mukino wa kimwe cya kane, Robert Ssentongo yinjije igitego kimwe bityo Uganda isezerera Kenya, na ho muri kimwe cya kabiri Uganda itsinda Zanzibar ibitego 2-1 bya Steven Bengo na Hamoud witsinze.

Ni mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda B nyuma yo gutsinda imikino yose Somalia (1-0), Eritrea (2-1) na Zimbabwe (1-0) aho rwari rufite amanota 9.

Muri ¼ cy’irangiza u Rwanda rwatsinze Zimbabwe ibitego 4-1 Yussuf Kabishi Ndayishimiye, Haruna Niyonzima, Tumaine Ntamukanga watsinze ibitego bibiri na ho Mutizwa atsinda igitego kimwe cya Zimbabwe maze muri ½ u Rwanda rusezerera Tanzania ku bitego 2-1.

Ibitego byatsinzwe na Ndayishimiye Yussuf Kabishi, nyakwigendera Patrick Mafisango Mutesa na ho igitego cya Tanzania gitsindwa na Mgosi.

mu mwaka wa 2011: uganda 2-2 rwanda

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwinjiza igitego ku mukino wa nyuma ariko Uganda iza gutsinda kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2. Uganda yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda B inyuma y’u Burundi nyuma yo gutsinda Zanzibar 2-1 byinjijwe na Mike Sserumaga na Dan Wagaluka. Uganda kandi yanyagiye Somalia 4-0 byatsinzwe na Emmanuel Okwi watsinze ibitego 3 na Dan Wagaluka ndetse Uganda itsindwa n’u Burundi igitego 1-0 cyatsinzwe na Robert Odongkara.

Muri ¼ Uganda yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 cya Hamis Kiiza ndetse Uganda itsinda Tanzania ibitego 3-1 mu minota y’inyongera. Nyuma yaho amakipe yari anganyirije igitego 1-1 aho Mrisho Ngassa yari yatsindiye Kilimanjaro Stars na Andrew Mwesigwa aza kwishyura ku munota wa 56. Mu minota y’inyongera Emmanuel Okwi na Isaac Isinde batsindiye Uganda bityo igera ku mukino wa nyuma.

Ku mukino wa nyuma u Rwanda rwanganyije na Uganda 2-2 ibitego byatsinzwe na Meddie Kagere ku Mavubi naho Isaac Isinde na Emma Okwi batsinda ibitego byo kwishyura. Muri penaliti Uganda yatsinze kuri 3-2 yegukana igikombe cya 12. Abakinnyi nka Mwesigwa, Hamis Kiiza na Isaac Isinde binjije ku ruhande rwa Uganda na ho Moses Oloya na Habib Kavuma barazihusha. Icyo gihe u Rwanda rwatozwaga na Mulitin ‘Micho’ Sredojevic naho Haruna Niyonzima atorwa nk’umukinnyi w’irushanwa Olivier Karekezi, Meddie Kagere bo mu Rwanda na Emma Okwi (Uganda) basoza irushanwa bafite ibitego 5.


Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi


Ikipe y’igihugu ya Uganda “Uganda Cranes

Iyi tariki ya 5 Ukuboza 2015 rero ni undi munsi w’amateka hagati y’Amavubi na Uganda Crans aho ku isaha ya saa 4h45’ za hano I Kigali aribwo umukino uteganijwe gutangira ndetse ukaza kubanzirizwa n’undi mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uhuza Sudan na Ethiopie ku isaha ya 11h45’

Yanditswe na Ubwandtsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 8 years