Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye kongera kurira indege

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years

Nyuma y’uko umwaka ushize CECAFA ihuye n’ibibazo bitandukanye bigatuma itaba kuri ubu ngo byamaze kwemezwa ko abakunzi ba ruhago bagiye kongera kwirebera imikino ihuza amakipe y’ibihugu izwi ku izina rya CECAFA , Ibi bikaba byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa CECAFA bwana Nicholas Musonye , CECAFA ikazabera mu gihugu cya Ethiopia guhera tariki 21 Ugushyingo kugeza tariki 6 Ukuboza 2015.

Umwaka ushize, iri rushanwa ntiryabaye kuko Ethiopiya yari kuryakira yabuze ubushobozi, ndetse habura ikindi gihugu kigaragaza ubushake bwo kuryakira. Kubera iri rushanwa, shampiyona y’u Rwanda izahagarara ku munsi wa 9; tariki 9 Ugushyingo 2015 kugeza tariki 11 Ukuboza 2015, kugira ngo ikipe y’igihugu Amavubi yitabire iyo mikino.

Igihugu cya Kenya ni cyo giheruka kwegukana iri rushanwa ubwo cyari cyaryakiriye mu mwaka w’2013 itsinze Sudani ibitego 2-0. Ikipe y’igihugu ya Uganda; Uganda Cranes ni yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi kuko igifite inshuro 13. U Rwanda rurifite inshuro inshuro imwe gusa; cyatwawe na Rwanda B mu mwaka w’1999 nyuma yo gutsinda Kenya ibitego 3-1.

Uyu mwaka bikaba biteganyijwe ko CECAFA izitabirwa n’ibihugu bikurikira: u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Somalia, Djibouti, Zanzibar, Sudan, Eritrea na Ethiopiya ibi gusa bikaba ari agateganyo kuko ntago amakipe yose yari yamara kwemeza niba koko azaboneka nta zindi mbogamizi.

Yanditswe na sakayezu@gmail.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years