Ikipe ya RDC na Congo Brazzaville nazo zakomeje muri ¼
Nyuma y’ikipe y’igihugu ya Cameroun na Mali zari mu itsinda A, ikipe ya RDC na Congo Brazzaville zari mu itsinda B nazo zakomeje muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma mu matsinda.
Imikino ya nyuma mu itsinda B yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 25 Mutarama 2021, ikipe ya RDC yatsinze Niger ibitego 2-1. Ibitego bya RDC byatsinzwe na Kadima Kabangu ku munota wa 27 na Masasi Obenza ku munota wa 90 mu gihe igitego cya Niger cyatsinzwe na Mossi Issa Moussa ku munota wa 73.
Muri iri tsinda kandi, ikipe ya Congo Brazzaville yatsinze Libya igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngouonimba Gautrand ku munota wa 50.
Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya RDC ifite igikombe cya CHAN inshuro 2 (2009 na 2016) yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 7 ikurikirwa na Congo Brazzaville n’amanota 4 , Niger na Libya yegukanye CHAN 2014 zasezerewe nyuma yo gusoza iyi mikino zifite amanota 2.
Ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda Togo ngo ikomeza muri ¼
Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Mutarama 2021 hateganyijwe imikino ya nyuma mu itsinda C. Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” ifite akazi katoroshye kuko isabwa gutsinda ikipe y’igihugu ya Togo kugira ngo ikomeze muri ¼ cy’irangiza.
Ibi bishobora kuza kugorana kuko ikipe y’u Rwanda muri iyi minsi itarimo kubasha kwinjiza igitego nubwo no mu mikino ya CHAN 2020 yabanje itinjijwe igitego. Iyi y’u Rwanda yanganyije na Uganda 0-0 ndetse na Morocco 0-0, kuri uyu mukino wa Togo rero irabwa kwinjiza igitego no gutahana intsinzi kugira ngo ikomeze muri ¼.
Ikipe ya Togo mu mukino uheruka yitwaye neza itsinda Uganda ibitego 2-1 bivuze ko ifite amanota 3 mu gihe ikipe y’u Rwanda ifite amanota 2.
Umukino w’u Rwanda na Togo urabera kuri Sitade Limbe mu mujyi wa Limbe.
Ku rundi ruhanda ikipe ya Morocco ifite igikombe cya CHAN giheruka muri 2018 irakina na Uganda. Morocco irasabwa kunganya igakomeza muri ¼. Uyu mukino urabera kuri Stade de la Réunification mu mujyi wa Douala. Imikino yombi itarangirira isaha imwe (21h00).