Ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe gucibwa ibihumbi 15 by’amadolari

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years

Rayon Sports yitegura umukino ubanza mu majonjora ya nyuma ya CAF Confederation Cup izakiramo Costa do Sol kuri uyu wa Gatanu, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje ko yafatiye ibihano iyi kipe birimo gucibwa amafaranga no guhagarika bane mu bayobozi bayo baketsweho gushaka gutanga ruswa i Burundi.

Mu majonjora ya mbere y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League Rayon Sports yahuye na Lydia Ludic Academic y’i Burundi, mu mukino ubanza kuri Stade Amahoro zinganya igitego 1-1.

Mbere y’umukino wo kwishyura wabereye i Bujumbura muri Gashyantare Rayon Sports ikawutsinda ku gitego kimwe ku busa, byavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bayo bashatse gutanga ruswa ku basifuzi ndetse nyuma CAF iyandikira iyimenyesha ko izakurikirana ibyo iregwa byayihama ikabihanirwa.

JPEG - 211.4 kb
Muhirwa Prosper (hagati), Visi Perezida wa Rayon Sports yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru imyaka ibiri

Iyi kipe yemerewe gukomeza gukina amarushanwa Nyafurika iza gusezererwa na Mamelodie Sundowns yo muri Afurika y’Epfo muri Champions League mu ijonjora rya nyuma ihita ijya muri CAF Confederation Cup aho igomba guhura na Costa do Sol yo muri Mozambique.

Mu gihe yitegura umukino ubanza uzaba ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, CAF yandikiye Rayon Sports kuri uyu wa Mbere iyimenyesha imyanzuro yafashwe n’akanama ngenzuramyitwarire kagizwe n’Umunya-Afurika y’Epfo Raymond Hack unakayobora, Yassin Osmake wo muri Djibouti umwungirije na Issa Sama wo muri Burkina Faso, ku byo yarezwe byo gushaka gutanga ruswa i Bujumbura.

Mu itangazo uru rwego ruyobora ruhago muri Afurika rwasohoye, ntirwigeze rwemeza ko Rayon Sports yatanze ruswa ariko rwavuze ko hari abantu barenze ku mategeko barimo Visi Perezida wayo Muhirwa Prosper, Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy na Nkusi Jean Paul bose bari mu nzego z’ubuyobozi zayo bafatirwa ibihano byo guhagarikwa imyaka ibiri mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.

JPEG - 190.9 kb
Ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe gucibwa ibihumbi 15 by’amadolari

Ibihano ntibyagarukiye aho kuko ikipe ya Rayon Sports nayo yahanishijwe gucibwa ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda) kubera imyitwarire mibi y’abayobozi bayo ariko yemererwa kuzakomeza mu marushanwa ya CAF kuko ibyo aba bayobozi bakoze batari babitumwe n’ikipe.

CAF yanavuze ko uruhande rutanyuzwe n’imyanzuro yafashwe rushobora kujurira mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Niyomugaba Albert

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years