Ikipe ya Rayon sport yaraye ku mwanya wa mbere n’Ubwo itatsinze

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe ya Rayon Sport itabashije gutsinda Sunrise Fc ku kibuga cyayo/Photo:Ububiko

Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Sunrise FC i Rwamagana ku munsi wa 24 wa shampiyona amakipe yombi anganya ubusa ku busa, AS Kigali inyagira Musanze FC bine ku busa kuri stade ya Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yitwara neza inatsinda ibitego byinshi ariko ku munsi wa 24 mu Burasirazuba ntibyayihiriye kuko yanganyije ubusa ku busa na Sunrise FC. Rayon Sports yakinaga idafite Kasirye Davis umaze iminsi ari iwabo muri Uganda yagerageje uburyo bwinshi biranga imbere ya Sunrise FC yakiniraga iwayo inashaka kwihagararaho kugira ngo idakomeza kumanuka ku rutonde rwa shampiyona ikazisanga mu murongo utukura.

Nubwo yatakaje amanota abiri, Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere inganya amanota 52 na APR FC izakina na AS Muhanga ku Cyumweru ariko ikayirusha ibitego byinshi izigamye ari na cyo kiyihesha kuba ifashe umwanya wa mbere. Mu mukino waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0 ihita ifata umwanya wa gatatu inganya amanota 44 na Mukura VS ariko ikayirusha ibitego izigamye.


Imikino izaba ku Cyumweru, tariki ya 15 Gicurasi 2016

Etincelles vs Amagaju FC- Umuganda

AS Muhanga vs APR FC- Muhanga

Mukura VS vs Espoir FC- Huye

SC Kiyovu vs Police FC- Mumena

Gicumbi FC vs Rwamagana City – Gicumbi

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/05/2016
  • Hashize 8 years