Ikipe ya Rayon sport yaraye ku mwanya wa mbere n’Ubwo itatsinze
- 15/05/2016
- Hashize 9 years
Ikipe ya Rayon Sport itabashije gutsinda Sunrise Fc ku kibuga cyayo/Photo:Ububiko
Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Sunrise FC i Rwamagana ku munsi wa 24 wa shampiyona amakipe yombi anganya ubusa ku busa, AS Kigali inyagira Musanze FC bine ku busa kuri stade ya Kigali.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yitwara neza inatsinda ibitego byinshi ariko ku munsi wa 24 mu Burasirazuba ntibyayihiriye kuko yanganyije ubusa ku busa na Sunrise FC. Rayon Sports yakinaga idafite Kasirye Davis umaze iminsi ari iwabo muri Uganda yagerageje uburyo bwinshi biranga imbere ya Sunrise FC yakiniraga iwayo inashaka kwihagararaho kugira ngo idakomeza kumanuka ku rutonde rwa shampiyona ikazisanga mu murongo utukura.
Nubwo yatakaje amanota abiri, Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere inganya amanota 52 na APR FC izakina na AS Muhanga ku Cyumweru ariko ikayirusha ibitego byinshi izigamye ari na cyo kiyihesha kuba ifashe umwanya wa mbere. Mu mukino waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0 ihita ifata umwanya wa gatatu inganya amanota 44 na Mukura VS ariko ikayirusha ibitego izigamye.
Imikino izaba ku Cyumweru, tariki ya 15 Gicurasi 2016
Etincelles vs Amagaju FC- Umuganda
AS Muhanga vs APR FC- Muhanga
Mukura VS vs Espoir FC- Huye
SC Kiyovu vs Police FC- Mumena
Gicumbi FC vs Rwamagana City – Gicumbi
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw