Ikipe ya Leicester City aho itwariye igikombe yatangiye amatwara adasanzwe

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years

Riyad Mahrez ni umunya Algeria umaze kwandika amateka yo gutwara Igikombe cya Shampiyona kizwi nka “English Premier league”, Yanakoze akandi gashya katari bwakorwe n’undi munya Africa ko kuba PFA(umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’igihugu y’ubwongereza). Akimara kwigaragaza muri ubu buryo, amakipe akomeye hirya no hino iBurayi yokomeje kumwirukaho arangajwe imbere na Barcelona, PSG,Arsenal ,… gusa umuyobozi wungirije wa Leicester witwa Aiyawatt Srivaddhanaprabha yatangaje ko Mahrez yamaze kubamenyesha ko ntaha azajya.

Mahrez ubundi yasinya amasezerano y’imyaka ine mu mwaka ushize. Mu minsi yashize nibwo ahazaza h’uyu mukinnyi hatangiye kwibazwaho cyane mu gihe umuhagarariye yatangazaga ko amahirwe ari 50-50 ko uyu mukinnyi ashobora kuguma muri iyi kipe cyangwa kugenda. Ibi ahanini byatewe nuko wenda amakipe makuru yumvaga ko yamushukisha amafaranga atigeze ahabwa mu buzima bwe. Uyu musore ariko we ngo yamaze kwibwiria ubuyobazo bw’ikipe ye ko agomba kuguma ku kibuga King Power maze akahakinira UEFA Champions League. Uyu muyobozi Aiyawatt aganira n’ibitangazamakuru bo mu bwongerea yagize ati “Ndatekereza ko iki ari igihe cyo kureka abakinnyi bakishimira iby bamaze gukora, si igihe cyizacyo kubabwira iby’amasezerano. Ni abakinnyi beza kandi barabyumva , na Mahrez. Nge twaraganiriye mubaza niba yari ibindi bimurimo, yarahakanye ambwirako icyo ashaka ari ukugumana na twe.” Ibi rero byabaari na byiza kuri we kubanza kumenyera ubwongereza kuko hari abakinnyi bagiye bahirwa umwaka umwe bagahita bihutira mu makipe makuru bagerayo bagahira bibagirana. Twabibutsako uyu mukinnyi yatsinze ibitego 18mur iyi shampiyona.

Aiyawatt yanavuze ko ubuyobozi buzi neza ko abafana bafite ubwoba ko bashobora kubura intwari zimaze kubafasha gutwara iki gikombe. Aha akaba yaragarukaga ku mukinnyi we wo hagati, umufaransa N’Golo Kante. Uyu nawe arikwifuzwa n’amakipe menshi ariko uyu muyobozi yashimangiye k obo ubwabo nt mukinnyi bifuzakugrisha. Yagize ati “Birumvikana sinavuga ko tuzamugumana kuko mu minsi ya nyuma bizaba biriguterwa n’umukinnyi ubwe ndetse namakipe azaba amwifuza. Ku bwacu nta mukinniy dushaka kugurisha kuko ntakibazo cy’amafaranga dufite. Umwaka utahadufite Champions league kandi na bo bashobora kubona barabizi.”


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years