Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tanzania gukina na Simba SC mu birori byabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2024
  • Hashize 2 months
Image

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tanzania gukina na Simba SC mu birori byabo bya “Simba Day” bizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024. 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2024, ni bwo iyi kipe yahagurutse mu Rwanda yerekeje muri Tanzania iyobowe ‘Chairman’ wayo Col Karasira Richard. 

Umukino wa gishuti hagati ya Simba SC na APR FC uzaba ku wa Gatandatu tariki 3 Kanama saa kumi n’ebyiri n’igice, kuri Benjamin Mkapa Stadium izaba yuzuye abafana ibihumbi 60.

APR FC izahagarira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League aho yamaze gutombola Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu kwitegura umwaka mushya yamaze gusinyisha abakinnyi abanyamahanga barindwi barimo babiri bakomoka muri Nigeria; Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers na Odibo Godwin wakiniraga Sporting Lagos y’iwabo, aho aba bose basatira baciye ku mpande.

Abandi bakinnyi iyi kipe yaguze harimo Abanya-Ghana babiri bakina hagati ari bo Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya- Mali.

Aba bakaba bariyongeyeho Abanyarwanda Mugiraneza Froduard, Olivier Dushimimana, Tuyisenge Arsene na Byiringiro Gilbert, mu gihe umunyezamu Ivan Ruhamyankiko yazamuwe mu ikipe ya mbere.

Simba Day imaze kuba umuco, ibanzirizwa n’icyumweru cyatangiye tariki ya 24 Nyakanga, ahakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga amaraso, gufasha abatishoboye n’ibindi.

Igikorwa cyo ku munsi nyirizina kibanzirizwa n’ibirori byitabirwa n’abahanzi bakomeye aho mbere yo gukina umukino wa gicuti, iyi kipe ibanza ikerekana abakinnyi bashya iba yasinyishije, aho kugeza ubu ikomeje kwiyubaka mbere yo gukina muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2024
  • Hashize 2 months