Ikinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda kirashinjwa gupfobya Jenoside
- 21/12/2016
- Hashize 8 years
Ikinyamakuru cyo muri Uganda, The New Vision, cyatunguye benshi ubwo ku munsi w’ejo cyasohoraga inkuru mu gishushanyo (Cartoon), kigaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatolika asaba imbabazi Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gishushanyo cyakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, abasomyi ntibazuyaje kukinenga bavuga ko cyuzuye uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biturutse ku kuba kirimo ikigereranyo kivuga ku mugambi w’abagizi ba nabi bashatse kwivugana Kayumba Nyamwasa.
Amagambo ari kuri icyo gishushanyo yateje kwibaza byinshi ku cyo kiriya kinyamakuru cyari kigambiriye, kuko cyerekana Papa apfukamye n’ishapure mu ntoki asaba imbabazi Perezida Kagame agira ati “Padiri Kagame, sinsaba imbabazi gusa kubera Jenoside, ahubwo no ku igeragezwa ryo kwica na Lt.Gen Nyamwasa.”
The New Vision yasibye icyo gishushanyo ku rukuta rwayo rwa Facebook rukurikirwa n’abagera hafi kuri miliyoni, icyakora ibyo ntibyabujije ko ku rukuta rwa twitter abantu bakomeje guhererekanya icyo gishushanyo.
Mu nama y’Umushyikirano iheruka, Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi adasabira abakirisitu ayobora bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe hari aho bigaragara ko byagiye bikorwa mu bihugu byakozwemo icyaha gifite ubukana budafite aho buhuriye n’ubwaJenoside.
Yagize ati “Muri Amerika, Australia, Ireland, idini ntabwo ryakoze ibyaha ribikorera abantu, byakozwe n’abantu bitwa ko bari muri Kiliziya ntabwo ari urwo rwego. Ntabwo byiswe ko ari iby’idini ryose. Ariko aho hose, kiliziya gatolika, ntabwo byagiye kuri Musenyeri runaka cyangwa kuri Padiri runaka ngo asabe imbabazi, Kiliziya Gatolika, Vatikani, yasabye imbabazi, ndetse ahandi itanga impozamarira.”
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw