Ikihishe inyuma y’iyegura ku bushake bakunda kwita ,’Impamvu bwite,’ cyamenyekanye

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko kwegura kw’abayobozi b’uturere bidakwiye gufatwa nk’aho hari igikuba cyacitse kuko hari ababa babonywemo ubundi bushobozi bakarambagirizwa kujya gukora indi mirimo.Ariko yongera kuvuga ko hari n’abirukanwa ku mirimo bakabeshya ko ari Impamvu zabo bwite kuko mu bayobozi bose baheruka gusezera 4 bonyine nibo beguye byemewe n’amategeko naho abandi barirukanwe.

Mu turere hakomeje inkundura yo kwegura kwa komite nyobozi cyangwa bamwe mu bayigize, bikavugwa ko baba beguye ku mpamvu zabo bwite mu gihe hari n’abakurwaho icyizere.

Igikomeje kwibazwaho n’abaturage ni uburyo aba bayobozi begura mu gihe kimwe nk’aho impamvu zabo bwite baba bazihuje.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo ikorera hano mu Rwanda, yavuze ko kuba abayobozi begura nta gikuba cyacitse kuko ibyo bakora byubahirije amategeko.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Inzego nkuru z’igihugu zishobora kumubonamo ubundi bushobozi zikamurambagiza, icyo gihe ntabwo ashobora gutegereza ko bamushyira muri ya mirimo, akoresha bwa buryo bwubahirije amategeko akegura kandi siwe utangaza ko yabonywemo ubushobozi kuko hari n’igihe aba atazi undi mwanya azajyamo.”

Yakomeje ati “Ba meya bashoboka no kuba bakwegura ku mpamvu zabo bwite kuko hari indi mirimo bagiye kwikorera cyangwa se babona ubushobozi bwabo butajyanye no kuyobora akarere […] Batorwa n’abaturage, kuba ababatora babakuraho icyizere nta kibazo kirimo, ashobora kwirukanwa na njyanama kubera ko yananiwe ishingano cyangwa yakoze amakosa runaka ndetse akaba yanakurikiranwa mu butabera.”

Yanahishuye ko hari abayobozi begujwe bakirukanwa maze bakabyita ’Impamvu bwite’

Iyo ba meya beguye cyangwa abayobozi b’inama njyamama ndetse na ba guverineri bakubwira ko uweguye yabikoze ku mpamvu ze bwite ariko Minisitiri Kaboneka yavuze ko hari igihe baba begujwe cyangwa birukanwe bakabyitirira impamvu bwite.

Muri ba meya 10 baheruka kwegura, Kaboneka yahamije ko bane gusa ari bo bari bafite koko impamvu bwite.

Yagize ati “Abayobozi bane gusa nibo beguye bafite impamvu zabo bwite zikurikije amategeko […] Abanyamakuru nibashaka bajye bavuga ngo birukanwe kubera amakosa bakoze[…]Umuyobozi wa Nyamagabe yarafashwe njyanama iramwirukana, Ruhango ntabwo beguye barirukanwe kubera ko bari bananiwe gukorana, bahora barwana, bari mu makimbirane, njyanama ifata icyemezo cyo kubirukana, Gicumbi nabo ni uko.”

Yakomeje asubiza n’ikibazo cy’abaturage bavuga ko iyo umuyobozi w’Akarere yeguye iterambere ryako risubira inyuma, avuga ko ibi atari ukuri kuko mu karere haba hari ikipe nini y’abakozi bakomeza gukorera hamwe ngo bese imihigo.

Yasobanuye ko ahubwo umuyobozi udakora neza inshingano ze, adindiza iterambere ry’akarere, kwegura kwe bikaba igisubizo.

Kuva amatora y’abayobozi b’uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, 10 muri bo ntibakiri mu kazi bamwe baregujwe, abandi baregura ku mpamvu zabo bwite.

Muhabura.rw

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years