Ikigega gishinzwe gufasha no kwita ku bacitse ku icumu gihangayikishijwe no kubabonera amacumbi

  • admin
  • 15/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikigega gishinzwe gufasha no kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye cyatangaje ko gikeneye miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo cyibashe kubaka no gusana inzu z’abacitse ku icumu batishoboye.

FARG iri gushyiramo ingufu ngo ikibazo cy’abacitse ku icumu badafite aho kuba kibe cyakemutse bitarenze umwaka wa 2019.

Ubuyobozi bw’iki kigega bwari bwatangaje ko buteganya kubaka inzu nshya 579 ndetse no gusana izindi zigera ku gihumbi. Icyakora iyi mibare ishobora kwiyongera nyuma y’irindi suzuma buteganya mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira kugira ngo bizere ko nta wacitse ku icumu wasigaye ntaho kwikinga afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Théophile Ruberangeyo, yatangaje ko ibyo bikorwa bizatwara miliyari 18 Frw ngo bamaze kuyasaba muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ruberangeyo yavuze ko ibindi byangombwa nkenerwa ku bacitse ku icumu batishoboye bitangwa na Leta ibinyujije muri gahunda zitandukanye

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bari baratakaje imitungo yabo, Guverinoma n’abandi baterankunga barabagoboka. Icyakora uko imyaka ishira, inzu nyinshi zatangiye gusaza zikeneye gusanwa ndetse hari n’izikeneye kubakwa bundi bushya.

Ruberangeyo avuga ko guhera mu 1998 ubwo FARG yashyirwagaho, inzu 26 389 zimaze kubakwa naho 3 186 zarasanwe.

JPEG - 154.5 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Théophile Ruberangeyo

FARG igaragaza ko abacitse ku icumu batishoboye bakeneye kubakirwa cyane cyane abaherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyanza na Ruhango.

Abo mu Ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Karongi, Rusizi, Nyamasheke na Rubavu nabo ngo bakeneye ubufasha.

Chief editor

  • admin
  • 15/04/2018
  • Hashize 6 years