Ikigega cya Leta y’u Rwanda cyashyizweho muri gahunda yo kwigira no kwihesha agaciro cyahawe umuyobozi mushya

  • admin
  • 11/09/2020
  • Hashize 4 years

Agaciro Development Fund, ikigega cya leta y’u Rwanda cyashyizweho muri gahunda yo kwigira no kwihesha agaciro, cyahawe Umuyobozi Mushya, Gilbert Nyatanyi, asimbuye Marara Shyaka Patrick wari umaze amezi atanu ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo.

Marara yagiye ku buyobozi bwa Agaciro Development Fund muri Werurwe uyu mwaka asimbuye Jack Kayonga wari umaze imyaka ine ari Umuyobozi Mukuru wacyo wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures Ltd.

Gilbert Nyatanyi wagizwe Umuyobozi wa Agaciro Development Fund ni inzobere mu mategeko ukora ubujyanama mu rwego rw’imari. Amaze imyaka irenga 20 akora uyu mwuga aho by’umwihariko yagiraga inama amabanki mu buryo bw’amategeko mu gihe agiye gutanga amafaranga runaka, gutera inkunga ibikorwa bitandukanye, gutanga inguzanyo kimwe n’ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane.

Yabaye umujyanama w’amasosiyete atandukanye, amabanki, ibigo by’imari na za Guverinoma mu bihugu yaba ibyo mu Burayi na Afurika nk’i Burundi, Repubulika ya Centrafrique, RDC, u Rwanda na Tanzania.

Yabaye mu Bubiligi, u Burundi, u Rwanda na Tanzania hose akorana n’ibigo mpuzamahanga bitanga ubujyanama mu mategeko. Abarizwa mu rugaga Nyarwanda rw’Abavoka ndetse n’urwo mu Bubiligi.

Marara asimbuye, mbere y’uko agirwa Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari mu kigega Agaciro.

Iki kigega cyashinzwe mu 2012, Guverinoma y’u Rwanda iheruka kucyegurira imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, ngo abe aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.

Imibare yo muri Mata 2020 yerekana ko muri iki kigega hari hamaze kugeramo miliyari 200 Frw. Aya mafaranga arimo miliyari 50 Frw azashorwa mu kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane akazunguka mu gihe kigufi naho asaga miliyari 150 Frw azashorwa mu mishinga yunguka by’igihe kirekire

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 11/09/2020
  • Hashize 4 years