Ikibwana cy’ingwe cyasanzwe mu muzigo w’umugenzi ku kibuga cy’indege

  • admin
  • 05/02/2019
  • Hashize 5 years

Umugenzi wo mu ndege wageze mu Buhinde avuye muri Thailand, afungiwe ku kibuga cy’indege nyuma yaho abakozi bashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka basanze mu muzigo we harimo ikibwana cy’ingwe.

Hatangiye kugaragara urwicyekwe ubwo aba bakozi bumvaga urusaku ruturuka mu muzigo w’uyu mugabo, baza gusanga iki kibwana cy’ingwe gipima ikilo kimwe gihishe mu gatebo gakoze muri plastike ubusanzwe gahahirwamo imboga.

Ku wa gatandatu ni bwo uyu mugabo yageze ku kibuga cy’indege cya Chennai mu burasirazuba bw’Ubuhinde, aje mu ndege yari ivuye mu murwa mukuru Bangkok wa Thailand.

Abategetsi babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko bari gukora iperereza ngo harebwe niba uyu mugabo ucyekwaho kuba nyir’iki kibwana cy’ingwe, yaba ari umwe mu bagize itsinda rya barushimusi mpuzamahanga.

Uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko abategetsi batatangaje izina rye, bivugwa ko “yayobyaga uburari mu bisubizo bye” ubwo abakozi bo ku kibuga cy’indege bamubazaga ku bijyanye n’umuzigo we.bakozi bo ku kibuga cy’indege bavuze ko icyo kibwana cy’ingwe “cyari cyaguye mu kantu kandi kijwigira, ndetse kigaragara nk’igifite intege nkeya”.

Amashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege, agaragaza aba bakozi bagisomesha ku mata ari mu icupa.

Abakozi bo ku kibuga cy’indege bavuze ko icyo kibwana cy’ingwe cyagaragaraga nk’igifite “intege nkeya”

Nkuko bitangazwa na televiziyo NDTV yo mu Buhinde, nyuma yo kugenzurwa na bamuganga b’inyamaswa, iki kibwana cy’ingwe cyahise kijyanwa muri pariki ya Arignar Anna Zoological yororerwamo inyamaswa muri uyu mujyi wa Chennai, aho kigiye kwitabwaho.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 05/02/2019
  • Hashize 5 years