Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyahawe ikemezo mpuzamahanga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyahawe ikemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge kigenerwa ibibuga by’indege byujuje ibyangombwa byose bisabwa mu bijyanye no kubungabunga ubuzima bw’abo byakira.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (RAC) bwatangaje ko Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kibaye icya gatandatu muri Afurika gihawe icyo kemezo cy’ubuziranenge mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abagenzi.

Iki kibuga kiri ku buso bwa hegitari zisaga 226, kigenda kivugururwa mu rwego rwo ku kijyanisha n’ibikenewe kandi bijyanye n’igihe ku rwego mpuzamahanga.

Guhera mun mwaka wa 2019, icyo kibuga cyatangiye kuvugururwa hagamijwe kwagura inzira z’indege, aho abagenzi bahagarara n’imizigo yabo, hakiyongeraho no kwagura aho imodoka zaparikaga.

Ni mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho impanuka ndetse no kucyongerera ubushobozi, kikaba ku bushobozi bwo kwakira indege nini 26 kikagera ku kwakira indege 44 ziparitse neza

By’umwihariko mu rwego rw’ubuzima no kwirinda icyorezo cya COVID-19, Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyagaragaje ubudasa mu myiteguro yo kwirinda icyo cyorezo.

Kuri icyo kibuga hashyizweho uburyo bwo gusukura ikibuga k’indege ubwacyo ndetse n’abo cyakira. Hashyizwe ibikorwa remezo bifasha guhana intera, gusukura intoki hakoreshejwe washyizwe ahantu hose, n’umuti abagenzi bakandagiramo kugira ngo n’uwazanye uburwayi mu ndege ntabwinjize binyuze mu kweto aba yambaye.

Kashyizweho uburyo gupima abantu umuriro n’ibindi bimenyetso mbere y’uko bafatwa ibipimo kizajyanwa muri Laboratwari kugira ngo barebe niba afite COVID-19, hakaba hari na robo yifashishwa mu gupima abantu bati hagati ya 50 na 150 icyarimwe.

Umwaka wa 2019-2020 Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyakiriye abagenzi miriyoni 1,2 ariko kubera ibikorwa byo kucyagura byakozwe, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2022-2023 Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miriyoni 2.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2020
  • Hashize 4 years