Ikibuga cy’indege zitwara cya mbere ku Isi cyatangiye kubakwa mu murenge wa Shyogwe

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ikibuga cy’indege zitagira uzitwara (drones) cya mbere cyubatswe ku Isi cyatangiye kubakwa mu murenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga, gifite inshingano zo gukora ubutabazi bw’ibanze ku baturage bakoze impanuka, bakeneye amaraso n’imiti mu buryo bwihuse.

Nzabonimpa Onesphore, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo n’inyandiko mpamo z’ubutaka mu karere ka Muhanga, avuga ko imirimo yo kubaka iki kibuga yatangiye, ndetse bakaba bamaze kucyegereza ibikorwaremezo birimo amazi, n’amashanyarazi ndetse n’umuhanda uganayo ukaba uri hafi kurangira.

Nzabonimpa, avuga ko hari igihe abaturage bahuraga n’impanuka zikomeye, ubutabazi bw’ibanze bugatinda kubageraho bamwe bakaba bashoboraga kuhatakariza ubuzima bitewe n’igihe bagerezwagaho imiti n’amaraso.

Yagize ati «Iki kibuga nta handi wagisanga haba mu Rwanda cyangwa se ku mugabane w’Afurika.»

Niyonzima Jean Pierre, wo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, avuga ko kuba iki kibuga cy’indege kirimo kubakwa, bizafasha cyane cyane abarwayi bo mu mirenge y’icyaro itagira ibitaro n’imihanda myiza kubona ubutabazi bwihuse.

Ati:«Hari abarwayi twahitagamo kujyana mu bitaro by’i Ruli mu Karere ka Gakenke turizera ko iki kibazo kigiye kurangira.»

Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege zo mu bwoko bwa drones izamara ibyumweru bitanu. Nta mubare w’amafaranga iki kibuga kizatwara Imvaho Nshya yabashije kumenya. Akarere ka Muhanga kavuga ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ari yo ifite mu nshingano kubaka ikibuga.

Akarere ka Muhanga katarateganya kubaka ibindi bibuga by’indege mu murenge wa Rongi, Mushishiro n’ikindi kizubakwa mu kagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe.


Abaturage barimo gutunganya ikibuga cy’indege biteguye ko mu minsi mike kizaba gitangiye gukoreshwa (Foto Muhizi E)

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years