Ikibazo kizamuka ry’biciro kuri bisi zitwara abagenzi cya geze kwa Minisitiri w’Intebe

  • Ruhumuriza Richard
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko byakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu.Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’ibyo biro buravuga ko Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.

Ubu butumwa bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bikomeje kugaragara ko bwakiriwe neza n’abatari bake, dore ko kuva ibiciro bishya byashyirwa ahagaragara abantu batahwemye kubyinubira no kubyamagana bagaragaza ko bitari mu nyungu z’umuturage.

Ni ibiciro bigaragaza ko ikiguzi cy’urugendo cyiyongereye ugereranyije n’uko cyari gihagaze mu bihe bya mbere ya COVID-19, benshi mu babyamaganye bakaba baragaragaje ko bitari bikwiye ko ibiciro bizamurwa muri iki gihe abantu bugarijwe n’ibihombo byatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Ubwanditsi MUHABURA.RW

  • Ruhumuriza Richard
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years