Ikibazo kibazwa kuri Afurika, ni uburyo ushobora kuba umukire ukaba n’umukene icya rimwe-Perezida Kagame

  • admin
  • 14/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagiriwe ubuntu mu buryo bwose kuko ifite umutungo kamere ariko bikaba ikibazo uburyo ari wo mugabane ukennye cyane akenshi hakibazwa uburyo ushobora kuba umukire ukaba n’umukene icya rimwe,ugasanga ari amayobera.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2019,i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu nama yiswe Milken East and North Africa yateguwe n’Umuryango wo muri Amerika, Milken Institute, ugamije gukora ubushakashatsi no gutanga ubujyanama ku guhanga udushya mu bukungu bugamije gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Perezida Kagame wari kumwe n’uwashinze uwo muryango,Michael Milken,yavuze ko Afurika yagiriwe ubuntu mu buryo bwose kuko ifite umutungo kamere ariko bikaba ikibazo uburyo ari wo mugabane ukennye cyane.

Ati “Iyo urebye umusaruro mbumbe wa Afurika, birakuyobera kandi uzi neza ubushobozi bwayo.Ikibazo cyakomeje kwibazwa kuri Afurika, ni uburyo ushobora kuba umukire ukaba n’umukene icya rimwe.”

Gusa yavuze ko ayo mateka mabi umugabane wa Afurika ufite yatangiye kuvugutirwa umuti binyuze mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yatanze ingero zirimo n’amavugurura uwo muryango watangije mu 2016 akanahabwa kuyayobora, hakemezwa ko kugira ngo Afurika igere ku ntego zayo hakwiriye gushyiraho isoko rusange rigatuma ibicuruzwa bitemberezwa ndetse n’abantu bagahahirana mu buryo bworoshye.

Perezida Kagame ati “Dushyize hamwe, tukagerageza uko dushoboye tugatesha agaciro iriya mipaka igabanya ibihugu 55, tugahera ku bucuruzi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mipaka yacu, twahindura ubukungu bwacu.

Yavuze kandi ko ntacyo Afurika yageraho itabanje kwikuramo ko kubaho kwayo gushingiye ku banyamahanga,ari naho havuye umwanzuro washyizwe mu mavugurura ya AU, w’uko Afurika yishakamo inkunga yo gukora ibikorwa by’uwo muryango byaterwaga inkunga n’amahanga ku kigero cya 80 %.

Bityo hemejwe ko buri gihugu gitanga 0.2 % by’imisoro iva ku bicuruzwa byo mu mahanga byakinjiyemo mu rwego rwo kwishakamo iyo nkunga bacyeneraga ku bandi.

Ari ngo n’ubwo Afurika iri mu nzira nziza, Perezida Kagame yashimangiye ko bitazagerwaho mu gihe ubuyobozi budashyize ingufu mu kubakira ubushobozi abaturage.

Ati “Tugomba gushora imari mu baturage bacu no mu bihugu byacu dukoresheje umutungo kamere. Bizaba ari ukuruhira ubusa nihadashorwa imari mu baturage.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko urebye neza ubumenyi n’ikoranabuhanga ari nabyo iterambere ry’Isi rishingiyeho, bitangiye gusaranganywa neza mu bice byose by’isi.Perezida Kagame asanga ayo ari amahirwe ku bihugu, yo gufasha abaturage kumenya ibiri gutuma Isi itera imbere kugira ngo nabo babyige batange umusaruro.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/02/2019
  • Hashize 5 years