Ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore giteye gute?

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye, bikanaba impamvu nyamukuru yatuma abashakanye bacana inyuma

N’ubwo hari bamwe bashobora kumva ko iki kibazo kidakanganye, burya ngo ijoro ribara uwariraye. Abavuzi bakira abagore bafite ibi bibazo bahamya ko biri mu bisenya ingo zimwe na zimwe naho izindi zikabaho mu kwihambirane.

Ese waba uzi kutagira ubushake ku mugore icyo ari cyo?

Abahanga bavuga ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo.

Ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desire sexual) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo (orgasm) bikamera nk’aho ntacyo akoze muri we.

Gusa ku bagore icyo gihe gishobora kurangira cyangwa se agakira akongera kuba muzima igihe icyabiteraga kivuyeho, mu gihe ku bagabo bo uburemba atari benshi babukira bakongera bakaba bazima.

Ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina?

Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete, indwara z’umutima no kuba utakibyara.

Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu, ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano mpuzabitsina, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye bakagaragaza ko iyi ndwara abantu benshi bayivuriza mu bavuzi gakondo no mu bavuzi bakoresha uburyo bw’umwimerere kurenza uko bagana amavuriro asanzwe ya kizungu.

Twegereye abakora muri ubwo buvuzi tubabaza umubare wabo bakira ndetse n’uburyo iyi ndwara bayivura.

Ndayisenga Gabriel ni inzobere mu buvuzi bushingiye ku mwimerere w’ibimera bikomoka mu burasirazuba bw’Isi cyane cyane ubw’Abashinwa (Fukang Health Care) ukorera mu mujyi wa Kigali.

Ndayisaba ati : “mu bantu 100 twakira baje kwivuza ibijyanye n’imyororokere, 20% muri bo baba ari abagore bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina”.

Arongera akagira ati: “Ikibazo cyo kudashaka gukora imibonano mpuzabitsina kiriho kuko tubibonera mu mibare yabo twakira”.

Ndayisenga avuga ko hari n’abo usanga ikibazo kigomba kuganirizwa abagabo babo kurenza uko kuganirizwa abagore.

Ati: “Hari n’ubwo usanga umugore atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bitewe n’umugabo umufata ku ngufu,umubuza amahoro,umukubita n’ibindi”.

Bene abo turabahamagara tukabaganiriza kandi twabonye bitanga umusaruro mwiza.

Nyakarundi Samuel, Umuyobozi w’Ivuriro “Zirumuze Clinic” rivura mu buryo bw’umwimerere na we yatangaje ko mu bagore 100 bakira ku kwezi,37% baba bataka ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati “Icyo kibazo kiriho rwose mu bagore kandi giteye inkeke kuko burya gutera akabariro biri mu bituma urugo rukomera cyangwa se abashakanye bakarambana.

Muri Zirumuze nko mu bagore 100 batugana muri bo 37% baba bafite icyo kibazo, tubavurisha imiti yacu y’umwimerere hamwe n’ubujyanama bw’imibanire ikwiriye abashakanye kandi iyo turebye abatubwiye ko bakize usanga bagera nko kuri 80%.”

Ni izihe ngaruka zo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku muryango?

Ndayisenga avuga ko ingaruka ari nyinshi kandi bafite ubuhamya bw’abo zasenyeye ingo.

Ati: “Ingaruka zo kuba umugore adasha imibibonano mpuzabitsina, ndetse yanayikora ntagire uburyohe yumva ngo yishimane nuwo barimo kuyikorana bisenya ingo,

nta rukundo mu muryango, bamwe baratandukana, abandi bagacana inyuma kandi binatera bagore kwiheba bakumva ko batameze nk’abandi
”.

Uwihirwe ni umubyeyi w’imyaka 36 afite abana babiri akaba atuye mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge, aganira na IGIHE.COM yatangaje uko yafashwe n’iyo ndwara.

Ati: “Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina byamfashe mu kwa mbere 2015 nkimara kubyara umwana wanjye wa kabiri.

Umugabo yankoragaho nkumva anteye umujinya nkarakara ariko nkashinyiriza kugira ngo akore ibyo akora andeke.

Byanatumye ntangira gushwana na we, bigera aho aranta akajya agenda akongera akagaruka mu rugo na n’ubu ni uko tubanye.

Ubu rero nibwo nkiza hano sinzi niba bazamvura ariko hari abandi bagore bahivurije bahandangiye ko bo byaciyemo.”

Ku bijyanye n’imiti ikoreshwa mu kuvura iyi ndwara abaganga bavura mu buryo bw’umwimerere twaganiriye batangaje ko imiti yabo ari ibanga,

Gusa ngo iyo miti ijyana n’ubujyanama ku mirire no gukora imirimo ngororamubiri, ku buryo umubiri wongera ugakora neza, ubwo bushake bukaboneka.


Iki kibazo ni impamvu nyamukuru yatuma abashakanye bacana inyuma(pohoto internet)

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years