Ikibazo cyo kubura abakinnyi gitumye Ikipe ya Rayon Sport ititabira amarushanwa

  • admin
  • 12/02/2016
  • Hashize 8 years

Rayon Sports Volleyball Club ntizitabira irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ayobora ikigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) rizatangira kuri uyu wa Gatandatu.

Nyirimana Fidèle umutoza wa Rayon Sports Volleyball Club yatangarije Izuba Rirashe ko bigoye kwitabira iri rushanwa kubera ko nta bakinnyi babona kuko hafi ya bose basoje amasezerano ndetse hari n’aberekeje mu yandi makipe, ati “ biragoye kuba twavuga ko tuzitabira iri rushanwa kuko ntabakinnyi dufite twakwifashisha dore ko nta n’icyo ubuyobozi bwange burambwira ariko ndatekereza ko dushobora gukina shampiyona”. Avuga ko aho azakura abakinnyi atahazi ariko azakoresha abo azabona muri shampiyona uyu mwaka isigaje icyumweru kimwe gusa ngo ibe itangiye.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi abakinnyi bagera kuri batanu barimo batatu bagiye gukina hanze y’igihugu nka Musoni Fred ukinira ikipe ya Liiga Riento yo muri Finland, Murangwa Nelson akinira ikipe ya Middelfart VC muri Denmark na Mutoni Adolphe ukinira ikipe ya VDK Gent yo mu Bubiligi n’abandi babiri berekeje muri APR aribo Irakarama Guillaume na Karera Emile bita Dada.

Amakipe azitabira iri rushanwa

Mu bagabo: APR, Kirehe VC, UR Huye, IPRC Huye, Lycée de Nyanza, Groupe Scolaire Officiel de Butare, Umubano Blue Tigers, College du Christ Roi, Mamba Club, Tout Age, Umucyo VC na Kigali Volleyball Club (KVC).
Mu bagore : APR, Ruhango, Notre Dame de La Providence, Rwanda Revenue Authority, St Aloys na Nyanza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/02/2016
  • Hashize 8 years