Ikibazo cy’imirimo ku rubyiruko kiri mu mutima wa byose- Louise Mushikiwabo

  • admin
  • 07/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, urimo kwiyamamariza kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), yavuze ko uyu muryango ushobora gukora byinshi birenze ibyo wakoze, kugira ngo ubashe kurushaho kwibona ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), Mushikiwabo yasobanuye ko kuri we OIF, ari urusobe rw’imico, aho binyuze mu rurimi rw’Igifaransa abantu bungurana ibitekerezo ku ngingo zireba inyungu rusange.

Yagize ati “Ku bwanjye, umuryango nk’uyu w’urunyurane rw’imico itandukanye n’uturusho tw’ubwoko bwose, yaba ubukungu, imibereho, politiki, ugomba kugira umumaro mwinshi. Niyo mpamvu mu byo nshyize imbere ari ukuzamura urwego rw’uyu muryango ku ruhando mpuzamahanga”.

Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, wayoboye OIF kuva mu 2014, yavuze ko muri uyu muryango hari ibintu byinshi birimo gukorwa kugeza uyu munsi, ariko ku bwe asanga hashobora gukorwa ibirenzeho.

Ati “Niyo mpamvu niyamamaje, ni uko mfite imishinga, mfite intego. Umuryango wacu ntabwo uri aho ugomba kuba uri. Ku bwanjye gukorera mu mucyo mu miyoborere ntabwo ari ikibazo kuri njye, ndi muri Guverinoma y’u Rwanda kandi iwacu ni umuco. Umuco wo gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza. Icyo nababwira ni uko nintorerwa kuyobora OIF izarangwa no gukorera mu mucyo n’imiyoborere myiza”.

Mushikiwabo yongeye kuvuga ko mu gihe azaba atowe hari iby’ingenzi azibandaho birimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’icy’abimukira bagwa mu Nyanja berekeza i Burayi.

Ati “Ikibazo cy’imirimo ku rubyiruko kiri mu mutima wa byose. Umuryango nka OIF ufite akarusho ko gushobora guhuza ibihugu biwugize. Nterwa ipfunwe no kubona urwego rw’abikorera muri uyu muryango rutari ku murongo, mu gihe hari abagabo n’abagore b’abacuruzi bawubarizwamo bashobora gukora ibintu”.

Imirimo ku rubyiruko iragendana bya hafi n’ikibazo cy’abimukira n’ikibazo cy’ubuhezanguni. Niba dushobora gukoresha imbaraga zacu zose n’umubano wacu nk’umuryango, twabihindura.”

Iyo uvuze Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa hari abumva ko ari nk’igikoresho cya politiki mpuzamahanga y’u Bufaransa. Mushikiwabo yavuze ko nubwo izina ryawo rifite aho rihurira n’u Bufaransa, uyu muryango utandukanye urenze iki gihugu.

Ati “Uretse ko ntekereza ko ari ngombwa gutandukanya u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa. Niba ntibeshye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yumva neza ko OIF isumba u Bufaransa. Ni umuryango ugomba kugendana n’aho Isi igeze ho kubana mu bworoherane ndetse no kugendana n’izindi ndimi”.

Yakomeje avuga ko intego y’uyu muryango atari ugutanga amasomo cyangwa kwigereranya n’abandi, ahubwo igikenewe ari politiki nyayo yubaha uburenganzira kandi iteza imbere abaturage bose.

Mushikiwabo abajijwe icyakorwa mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, yavuze ko ari ukuruhozaho ndetse no kurugaragaza, ikirenzeho ibihugu birukoresha n’abandi barukoresha nk’Abakuru b’Ibihugu bakarugaragaza ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko ubwiganze bw’Icyongereza butabuza Igifaransa kugaragaza ibyiza n’akarusho byacyo.

Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango washinzwe mu 1970.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/08/2018
  • Hashize 6 years