Ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kizagira ingaruka mbi ku buzima bw’abakiri bato kuri uyu mugabane-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’ibiribwa bidahagije ari kimwe mu bihangayikishije,gishobora gutuma ahazaza h’abato hazaba hari mu kaga ariko yemeza ko u Rwanda rwiyemeje kugihashya burundu rwifashishije ubushobozi bw’abaturage n’ikoranabuhanga.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2019 ubwo yitabiraga inama yiga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika iri kubera mu mujyi wa Kigali.

Ni inama yitabiriwe abaminisitiri bashinzwe ubuhinzi ku mugabane wa Afurika n’abandi bayobozi batandukanye barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ndetse by’umwihariko n’impuguke mu by’ubuhinzi.

Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu bikomeje kuba ikibazo ku mugabane wa Afurika birimo amakimbirane anatuma ikibazo cy’inzara gikomeza kuba ndanze kuri uyu mugabane.

Ati “Umutekano n’imiyoborere myiza nibyo bizaba ipfundo rya byose twifuza gukora, bityo gahunda z’ubuhinzi nazo zigomba gushyirwa muri ubu buryo.

Perezida Kagame yemeje ko ubu hari gahunda ijyanye n’amasezerano ya Malabo yo mu 2014 agamije kugabanya ikibazo cy’inzara mu mwaka wa 2025.

Ariko yagaragaje ko iki kibazo ubona ko cyakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi ku mugabane wa Afurika.Yavuze ko 20% by’ibihugu bya Afurika bifite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije agaragaza n’ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana nacyo.

Ati “Hano mu Rwanda, twarwanye uru rugamba, ariko ndabizeza ko bijyanye n’ubumenyi dufite mu biganza byacu hamwe n’ikoranabuhanga n’ubufasha bw’abafatanyabikorwa, no kuzirikana ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, tugiye gukemura iki kibazo. Kandi tuzatsinda. Ndashaka kubabwira ko niba twabishobora na buri wese yabigeraho.

Yakomeje agira ati “Ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kizagira ingaruka mbi ku buzima bw’abakiri bato kuri uyu mugabane, kandi niba iyi mibare itagenzuwe neza bisobanuye ko ahazaza habo kuri uyu mugabane hazaba hari mu kaga.

Perezida Kagame yavuze kandi ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere nayo iri mu bituma ibikomoka k’ubuhinzi nabyo biba ingume.

Ku bijyanye n’uruhare rw’abikorera, Umukuru w’igihugu yavuze ko ikibazo gihari ari uko usanga ibijyanye n’amasoko kuri uyu mugabane atatanye ndetse akaba adahagije,bityo ugasanga abenshi mu bakora umwuga w’ubuhinzi nabo nta shoramari ry’ikoranabuhanga bakoresha ndetse nta n’amakuru baba bafite.

Perezida Kagame kandi yavuze ko umusaruro ugomba kongerwa kuko ubuhinzi ariryo pfundo ry’ukwigira kw’Afurika.

Ati “Kongera umusaruro w’ubuhinzi ni ngombwa mu kugabanya inzara n’amapfa ariko aha siho bigomba kurangirira, turashaka umugabane ugera kuri byinshi kandi ubuhinzi nta gushidikanya nibwo buzaba ipfundo ryo kwigira kwa Afurika, iyi niyo ntego tugomba kwishakamo kandi tukayigeraho kuko niyo tugomba kuzaraga abazadukomokaho.”

Yagaragaje ko ubusanzwe Afurika ikora bicye ariko avuga ko nta kwitwaza ko ikibitera ari imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Hejuru y’ibi usanga tunakora ibike ugereranyije n’ibyo twagombye kuba dufite, ntabwo amakosa twayashyira ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ntitugomba gukomeza kugenda gutya cyane ko tudafite n’icyo kwireguza, kongera ubuhinzi ni ikintu dushobora gukemura.

Ni mu gihe kandi ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko Abanyafurika miliyoni zirenga 257 bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa, abarenga 90% bakaba ari abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Gusa umuryango Mpuzamahanga ugaragaza ko umugabane wa Afurika urimo gutera imbere umunsi ku munsi, ariko ikibazo gikomeye ufite kijyanye no kuvana ibihingwa mu bice by’icyaro ngo bigezwe muri ya mijyi, ibi bigaterwa n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bike.

Kugeza ubu kandi 75% by’ibihingwa byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bipfa bitaragezwa ku masoko.

JPEG - 56.4 kb
Perezida Kagame yavuze ikintu cyo kongera ubuhinzi ari ikintu abanyafurika bashobora gukemura dore ko ari ipfundo ry’ukwigira kwa Afurika
JPEG - 52.9 kb
Olusegun Obasanjo yagejeje ijambo ku bitabiriye inama
JPEG - 82.1 kb
Perezida Kagame yaramukanyaga n’uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia,Hailemariam Desalegn nawe wari witabiriye inama
JPEG - 180 kb
Perezida Kagame aramukanya n’uwabaze ari perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo wari witabiriye iyi nama nk’inararibonye kuri uyu mugabane


JPEG - 89.1 kb
Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abitabiriye inama yiga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika
Chief Editor/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe