Ikibazo cy’abimukira muri Libiya nicyo cyari gihangayikishije cyane- Perezida Kagame
- 17/01/2018
- Hashize 7 years
Perezida Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko umwaka ushize wabaye mwiza ariko ikibazo cy’abimukira bakomeje gushirira muri Libiya kikaba cyaragoranye cyane.
Yabitangarije ubwo yasangiraga nabo ku meza, abifuriza umwaka mushya wa 2018, kuwa Kabiri tariki 16 Mutarama 2018.
Yagize ati “Ikibazo cy’abimukira muri Libiya nicyo cyari gihangayikishije cyane. U Rwanda rwiteguye gutanga ubuhungiro kuri abo bimukira.”
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyagaragaje ku mugaragaro ko gihangayikishijwe n’iki kibazo cy’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bajya gushakira ubuzima bwiza ku mugabane w’u Burayi.
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame ubwo bakiraga aba bayobozi
Abenshi mu bageze muri iki gihugu bahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima bubik, ariko hakaba haragaragaye n’ikibazo gikomeye cyo kubagurisha bucakara
Perezida Kagame avuga ko kwakira aba Banyafurika bifite aho bihuriye n’amateka y’u Rwanda, aho kera hari Abanyarwanda bahejwe mu gihugu cyabo kuko “ngo cyari gito badashobora gukwirwamo.”
Ati “Ibyatubayeho n’amasomo twabikuyemo, nta gihugu cyaba gito ngo kinanirwe kwakira abantu bacyo.”
Yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rwafunguye imiryango kugira ngo buri wese ubyifuza arugenderere.
Yavuze ko kuri iki gihe isi iri guhura n’imbogamizi asaba uruhare rwa buri muyobozi uhagarariye igihugu cye mu Rwanda kugira ngo bafatanye mu guhangana n’ibindi byazagaragara muri uyu utangiye.
Yanditswe na Chief editor