Ikibazo cy’abangavu baterwa inda ni cyo cyari ku isonga ku gipimo cya 78.9% RGB

  • admin
  • 18/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ku nshuro ya munani umwaka ushize, CRC2019 bwagaragaje ko abaturage bashima umuryango nyarwanda utekanye ku gipimo cya 77,1%.

Ku birebana n’umuryango n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubushakashatsi bwibanze ku bwicanyi mu miryango, guha akato abafite ubumuga mu miryango, gukoresha abana imirimo ivunanye, ikibazo cy’abana b’inzererezi, gutandukana kw’abashakanye, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, amakimbirane yo mu miryango n’abangavu baterwa inda.

Muri rusange, ababajijwe bagaragaje ko bishimiye uko umuryango nyarwanda utekanye ku gipimo cya 77.1% naho abanenga ni 21.1%.

Mu bagabo babajijwe, bashima ku gipimo cya 79.1% bakanenga ku gipimo cya 19.5%. Ku rundi ruhande abagore bashima ni 75.5% bakanenga ku gipimo cya 22.2%.

Uko abaturage babona Umuryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakurikijwe uturere, ubushakashatsi bwagaragaje uturere twa Rubavu, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza ko abaturage banyuzwe ku gipimo kiri hagati ya 60% na 74,4%, uturere dusigaye abaturage bashimye ku gipimo cya 75% kuzamura. Ku isonga hari uturere twa Burera na Rulindo (82.6%).

PNG - 27.8 kb
Iyi mbonerahamwe igaragaza ubwiganze bw’ibibazo byo mu miryango bitandukanye

Uretse uturere twa Rubavu, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza abaturage bashimye hagati ya 60%-74,4%, utundi turere dushima guhera kuri 75% kuzamura

Muri rusange, byagaragaye ko mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali abaturage bagaragaje ko ibibazo byo mu muryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagabanutse.

Bigaragara kandi ko Intara y’iburasirazuba ariho hari hakigaragara ibibazo byo mu muryango n’ihohoterwa kurusha izindi ku gipimo cya 73.4%.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda ni cyo cyari ku isonga ku gipimo cya 78.9%. Byashimangiwe n’ibiganiro byo matsinda aho ababajijwe bemeza ko ahanini biterwa no kudohoka kw’ababyeyi ku burere bw’abana babo.

Ibindi byagaragaye nk’ibibazo byugarije umuryango harimo guharika, gucana inyuma no gutandukana kw’abashakanye n’amakimbirane yo mu muryango.

Mu biganiro byo mu matsinda, hagaragajwe ko byinshi mu bibazo byo mu muryango bituruka ahanini ku businzi n’ibiyobyabwenge ndetse no kutumva neza ihame ry’uburinganire.

Muri rusange guhoza ku nkeke no gutoteza, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, gukubita no gukomeretsa ni byo byiganje mu bibazo birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu biganiro byo mu matsinda hagaragajwe ko ubusinzi, kubana batarasezeranye mu mategeko ndetse n’ubwumvikane buke ku mikoreshereze y’umutungo biri ku isonga mu bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abagore ni bo bagaragaza ko ihohoterwa rishigiye ku gitsina rikigaragara kurusha abagabo. Aho ku isonga haza guhoza ku nkeke no gutotezwa ndetse n’ihohoterwa rishigiye ku mutungo. Usibye gufata ku ngufu ibindi bibazo byose by’ihohoterwa rishigiye ku gitsina bigaragara ko bihari ku gipimo kiri hejuru ya 10% haba ku bagabo no ku bagore.

Ingamba zafashwe mu gukemura ibibazo by’ihohoterwa harimo gukomeza kuzamura imyumvire y’abaturage ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye; kongera imbaraga mu gusobanurira abaturage ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurirwanya; gukomeza gukangurira abaturage kwitabira inteko z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi nk’imwe mu miyoboro yo kurwanya amakimbirane yo mu muryango.

Gukomeza gukangurira ababyeyi kugira uruhare rugaragara mu burere bw’abana no kubatoza umuco no kwirinda ibishuko; gukaza ingamba zo guca burundu ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/06/2020
  • Hashize 4 years