Ikibazo cya telefone za Samsung zirigufatwa n’inkongi cyafashe indi ntera

  • admin
  • 19/09/2016
  • Hashize 8 years

Bimaze gutangazwa ko mu Bushinwa telefone ebyiri zo mu bwoko bwa smartphone, Samsung Galaxy Note 7 zimaze kugurumana mu cyumweru kimwe, nibimara kwemezwa nyuma y’igenzura, araba ari ubwa mbere ibi bibaye muri icyo gihugu.

Umwe mubakoreshaga bene izi Galaxy Note 7 w’Umushinwa, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa ko telephone ye yafashwe n’inkongi kuwa gatandatu, ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo no bushinwa na byo byavuze ko hari indi nayo yahiye muri ubwo buryo muri icyi cyumweru turangije.

Associated Press yatangaje ko Samsung Electronics yavuze ko bakiri mu igenzura ngo barebe iby’icyo kibazo. Muri Koreya y’Epfo bari batangaje ko smartphones zari zagurishijwe mu Bushinwa zari zujuje ubuziranenge.

Umuntu utarashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko telephone ye yatangiye gushyuha cyane no kuvibura (vibrate) kuwa gatandatu mbere yo gucumba umwatsi no kugurumana. Bivugwa ko Samsung yamuhamagaye ngo bamuhe indi ariko we akabyanga.

Kuri iyi nshuro ya kabiri ho, hagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho nyir’iyo telephone yashyize hanze ifoto yayo irigushya kuri icyu cyumweru, ngo yafashwe ari gukina games.

CRI English yemeje ibya mbere igaragaza amagambo nyiri telephone yivugiye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ati: “muri tabulo (screen) hahindutse umukara ndi kuyikoresha, itangiye gutitira hanyuma ihita ishya”

Samsung yasabye ko izagurishijwe mu bushinwa zagarurwa, ni Note 7 gusa ngo kuko ari zo zifite ikibazo muri bateri.

Ni nyuma y’uko abashinzwe tekinike bari bemeje ko Galaxy Note 7 zirenga miliyoni 2.5 zigarurwa ku ruganda kubera ikibazo basanze kuri batiri, hari nyuma y’ibyumweru bibiri gusa bamuritse iyi Galaxy muri Kanama. Hamaze kugaragara aharenga 35 bateri zahiye.

Ikigo gitwara abagenzi mu ndege cya U.S. Federal Aviation Administration (FAA), cyihanangirije abakiriya bacyo ko batagomba kufungura cyangwa kucaginga Galaxy Note 7 mu gihe bari mu rugendo.

Muri tabulo (screen) hahindutse umukara ndi kuyikoresha, itangiye gutitira hanyuma ihita ishya

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/09/2016
  • Hashize 8 years