Iki n’icyo gihe cyo gukaza ingamba no kurinda-Minisitiri w’Ubuzima

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Muri iyi minsi imibare y’abandura ndetse nabo ihitana mu gihugu ikomeje kwiyongera ku rugero ruhangayikishije nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko kwirinda COVID-19 ari inshingano kurusha ko biba amabwiriza.

Yagize ati: “Kwirinda ni inshingano zacu kurusha uko ari amabwiriza yo gukurikiza. Twirinde gukora ingendo zitari ngombwa cyane cyane mu gihe k’iminsi mikuru, aho bishoboka akazi gakorerwe mu rugo.”

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko iki ari igihe cyo gukaza ingamba no kurinda abandi kandi anagaruka ku myifatire ikunze kuba intandaro y’ikwirakwira rya COVID-19.

Iyo myifatire ikigaragara hamwe na hamwe kandi ikaba ari yo ntandaro, yavuze ko harimo gutegura no kwitabira ubukwe, ibirori n’iminsi mikuru ahandi, gusurana cyangwa kuganirira mu dutsiko tw’abantu batandukanye, umubyigano mu modoka zitwara abagenzi, mu masoko, amaduka, resitora, amahahiro atandukanye ndetse no ku mihanda cyangwa aho abantu bategera imodoka.

Gukorakoranaho, guhana imikono cyangwa guhoberana igihe abantu baramukanya, kutambara neza agapfukamunwa igihe cyose, haba mu maduka, mu masoko cyangwa mu kazi aho abantu bakorera hatandukanye.

Yanibukije abantu ko badakwiye kwambara neza agapfukamunwa kuko babaonye polisi. Ati: “Birasa naho abantu bambara agapfukamunwa neza mu gihe basa naho babonye polisi.”

Dr. Ngamije yasobanuye ko abantu bakunda kwandura mu gihe bari ahantu ari benshi kandi hafunganye, atanga n’inama zafasha mu kwirinda.

Ati: “Igihe bibaye ngombwa ko tujya ahantu nk’aho ni ngombwa kwirinda kuhatinda kandi tugafungura amadirishya kugira ngo hinjire umwuka uhagije.
Izindi nama ni uko uwo mutabana mu rugo kandi ukabona adakurikiza amabwiriza yo kwirinda umubonamo ko yakwanduza COVID-19.

Ati: “Fata buri muntu wese mutabana mu rugo, utambaye neza agapfukamunwa kandi utaguha intera nk’uwakwanduza COVID-19.”

Yongeyeho ati: “Uwo tubonye akora bimwe mu bikorwa bishobora kwanduza tubigire inshingano zacu mu kumukebura. Wikwemera ko umuntu akuvugisha atambaye agapfukamunwa kuko ashobora kukwanduza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yibukije ko abantu bakwiye kwitwararika bakirinda umubyigano.

CP Kabera ati: “Abagenda n’ibinyabiziga batwara abantu mu buryo bwa rusange barasabwa kujya bagera aho babitegera mu masaha ya kare kugira ngo birinde umubyigano. kuko umubyigano ari inzira yakwanduza Koronavirusi.”

Amabwiriza yo kwirinda ni ukwambara agapfukamunwa neza gapfutse umunwa n’amazuru, gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune.

Kudakurikiza aya mabwiriza bikaba byakongera gutuma habaho gahunda ya guma mu rugo nk’uko hari ahandi ku Isi byagiye biba bitewe nuko icyorezo cyongeye gukaza umurego.

Minisitiri w’Ubuzima akaba akangurira abaturarwanda kurushaho kubahiriza amabwiriza hirindwa guma mu rugo ya kabiri.

Ati: “Dukurikize amabwiriza yo kwirinda bitaraba ngombwa ko hashyirwaho ingamba zikarishye zirimo na guma mu rugo ya kabiri kandi tuzi neza ingaruka yagize.”

Umubyeyi Mukagasana yavuze ko kwirinda biruta kwivuza, kandi ko izi ngamba zimaze kumenyekana kuko kenshi zisobanurirwa abaturage avuga ko bikwiye ko zubahirizwa na buri wese, kugira ngo COVID-19 idakomeza kuzahaza umuryango nyarwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2020
  • Hashize 4 years