Iki ni cyo gihe cyo kugenzura ingengo y’imari tugenera urwego rw’ubuzima – Perezida Kagame
- 21/08/2020
- Hashize 4 years
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2020 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye Inama yahuje Biro y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU Bureau) n’abayobozi b’Imiryango y’Uturere y’Ubukungu, yibanze ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Perezida Cyril Ramaphosa, yagarutse ku ngorabahizi zugarije Umugabane w’Afurika kubera icyorezo cya COVID-19 n’ibisubizo zikomeje gushakirwa mu rwego rw’ubuzima, urw’imibereho myiza n’urw’ubukungu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu gushaka ibisubizo byo guhangana na COVID-19 ku mugabane, agaruka ku musaruro wo gushinga Ihuriro rigamije kwishakamo ibisubizo by’ubuvuzi ku Mugabane w’Afurika (Africa Medical Supplies Platform/ AMSP).
AMSP ni ihuriro rigamije kongera ibikoresho by’ubuvuzi bikorewe muri Afurika, riyobowe na Strive Masiyiwa. Perezida Kagame yasabye Umuyobozi wa AU gushyiraho Umukuru w’Igihugu ukorana bya hafi na Masiyiwa, kuri ubu ugeze kure izo nshingano, mu guharanira ko Afurika itazabura urukingo cyangwa ngo ibone urudahagije mu gihe ruzaba rugeze ku isoko.
Yagize ati: “Numva umwe mu bagize Biro Nyobozi, cyangwa se undi Mukuru w’Igihugu, yashyirwaho akamwunganira mu gukurikirana iyo nshingano yihariye kuko ibyo bizashimangira ko Afurika itazabura urukingo cyangwa ngo izabone urudahagije.”
Perezida Kagame yagarutse ku buryo Ihuriro AMSP rikomeje gutanga umusaruro ushimishije, ashimira Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Strive Masiyiwa n’itsinda bafatanyije, mu guharanira ko Umugabane w’Afurika wihaza mu bikoresho by’ubuvuzi bikenewe mu guhangana na COVID-19.
Muri iyo nama, Umuyobozi w’ Ishami ry’Afurika ry’Ikigo gishinzwe kurwanya no kwirinda indwara (Africa CDC) Dr John Nkengasong, yavuze ko abatahurwaho COVID-19 ku Mugabane w’Afurika barushaho kwiyongera.
Imibare itangazwa na Africa CDC yerekana ko abamaze kwandura COVID-19 muri Afurika barenze miriyoni n’ibihumbi 148, barimo abarenga ibihumbi 871 bakize n’abandi barenga ibihumbi 26.6 bahitanywe na yo.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kongera ubufatanye mu bihugu bigize buri Muryango uhuza buri karere ndetse n’ubufatanye hagati y’uturere ubwatwo, mu guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo ku mugabane muri rusange.
Perezida Kagame yanashimiye itsinda ry’impuguke ryashyiriweho gutegura ahazaza h’Afurika mu by’ubukungu, avuga ko rigeze ahashimishije rikorana n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gushyiraho uburyo bugezweho bufasha Afurika kubona ubushobozi mu rwego rw’imari, bwo guhangana na COVID-19 no gushyigikira ubukungu bw’Afurika.
Yanagarutse ku buryo buri gihugu cy’Afurika gikeneye gushyigikira gahunda yo gutera inkunga urwego rw’ubuzima yashyizweho n’Inteko Rusange, Ati: “Iki ni cyo gihe cyo kugenzura ingengo y’imari tugenera urwego rw’ubuzima no kureba ahakenewe kuvugururwa haba mu ngano ndetse no mu buryo ikoreshwa.”
Yavuze ko uburyo bunoze bwo kwirinda COVID-19, n’ibindi byorezo byavuka mu gihe kizaza, bushingiye ku nzego z’ubuvuzi zikomeye, zihamye kandi zishyigikiwe mu buryo burambye.
MUHABURA.RW Amakuru nyayo