Ikawa yaba igejeje he Abanyarwanda n’igihugu mu iterambere no ku ruhando mpuzamahanga

  • admin
  • 24/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Igihingwa cya Kawa cyagaragaye bwa mbere mu cyari perefegitura ya Cyangugu ahitwa I mibirizi mu mwaka w’1907 izanywe n’abakoroni kikaba cyari igihingwa kitamenyerewe mu gihugu cy’u Rwanda.Icyo gihe igihingwa cyitaweho na benshi maze gitangira gutanga umusaruro kinakwirakwira hose mu duce tugize igihugu cyacu nkuko tubikesha abanditsi b’amateka y’u Rwanda.

Hari benshi mu banyarwanda bagaruka ku kamaro k’iki gihingwa aho kuva icyo gihe kugeza nanubu cyahinduye ubuzima bwa bamwe mu banyarwanda ndetse n’ubw’igihugu mu buryo bugaragarira buri wese.

Kawa ikomeje kuba ku isonga mu bihingwa ngengabukungu (Cultures industriels) byinjiriza igihugu amadevize atubutse buri mwaka nkuko tubicyesha ikigo cy’igihugu cyohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ndetse na minisiteri y’ubuhinzi mu Rwanda (MINAGRI).

Kamana Frodouard utuye mu murenge wa Nzahaha ho mu karere ka Rusizi avuga ko Kawa yabafashije byinshi batari kwifasha ubwabo.

Yagize ati:”Mbere Kawa yatangaga amafaranga make kuko ibyayo batari biramenyekana cyane, nta maguru menshi abantu bari bayifiteho kuko cyari igihingwa kidafitiwe amakuru ahagije ,uko iminsi yagendaga niko twagiye turushaho kumenya agaciro k’icyo gihingwa.”

Yagarutse kandi ku mitunganyirize yayo yariteye inkeke kubera kutayimenya ndetse ko hari igihe baburaga icyo bamaza iyo babaga basaruye bityo ikagurwa amafaranga make bitandukanye no muri iyi myaka aho usanga ikawa ari imari bitewe n’abashoramari bazanye inganda zitunganya umusaruro.

Uwiduhaye Cosme wo mu Murenge wa Gishyita ho mu karere ka Karongi yagaragaje aho ikawa yamuvanye naho yamugejeje.

Ati“Iyo ntagira Kawa ,simba mfite aho ntuye kandi mba mfite injiji zitageze mu ishuri kuko yamfashije kurihirira abana amashuri” .

Akomeza avuga ko ikawa ayikesha byinshi birimo inzu yubatse bityo akaba aha agaciro icyo gihingwa avuga ko cyamufashije kwesa imwe mu mihigo yari afite mu ntekerezo ze.

Bamwe mu bakozi b’Imirenge itandukanye yo mu gihugu bashinzwe iterambere ry’ubuhinzi babwiye umunyamakuru banamugaragariza agaciro Kawa ifitiye abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Hakizimana Isaie ni umukozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu murenge wa Nyakabuye yavuze ko mu murenge wa Nyakabuye akoreramo Ikawa yagejeje abaturage kuri byinshi.

Avuga ko muri sezo (season) yayo usanga imibereho y’abaturage ari myiza kandi ugasanga ibikorwa by’iterambere bikataje.

Yagize ati:“Ubu bahinzi bagemura Kawa yabo ku nganda ziyitunganya bakandikirwa ibiro bagemuye ku ifishi yabigenewe bakishyurwa amafaranga yabo ubishoboye akanabona uburyo bwo kwizigamira mu bigo by’imari nko mu mirenge Sacco n’ahandi. “

Avuga ko iyo urebye igihingwa cya Kawa mbere y’ukuza kw’inganda ziyitunganya na nyuma yazo, usanga Ikawa hari aho yavuye ndetse naho igeze.

Ati”Nawe ntiwasya Kawa ukoreshe ibuye undi akoreshe uruganda ruyitunganga,maze ubone ubwiza bwa kawa bumwe, oya haba harimo itandukaniro mu bwiza buranga izo Kawa zombi.Leta ntacyo itakoze kugira ngo Kawa igihe agaciro ku ruhando mpuzamahanga maze ireshye abashoramari bashoramo imari yabo“.

Ku ruhande rwa minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) n’ikigo cyiyishamikiyeho ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworonzi (NAEB) batangaza ko Ikawa ifatiye runini abanyarwanda ndetse n’igihugu.

Pie Ntwari ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB ) avuga ko minisiteri y’ubuhinzi n’ibigo biyishamikiyeho aribyo RAB ndetse na NAEB bazakora ibishoboka bakongera ubuso bwahateye igihingwa cya Kawa mu rwego rwo guteza imbere igihugu n’abayihinga muri rusange.

Yagize ati:”Ubuso buhingwaho bagomba kujyana no gushakira umusaruro abaguzi kugira ngo Abanyarwanda ikawa ikomeze ibagirire akamaro,dore ko nabo babishyizemo umwete bafata neza Kawa yabo bayisasira, bayicira, bayikuraho ibyonyi batera imiti yabugenewe kandi banaterera ifumbire ku gihe.Ibyo bigo rero ntituzahwema guha abahinzi ba Kawa ku gihe ibikenewe mu gutuma Kawa itanga umusaruro uhagije kandi ufite ubuziranenge ku isoko mpuzamahanga”.

Mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2018 Kawa yinjije amadorari y’Amerika asaga $515.9 ahwanye hafi na miriyari 447 z’amafaranga y’u Rwanda aya akaba yaragiriye umumaro igihugu ndetse n’abahinzi ba kawa muri rusange.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/12/2019
  • Hashize 4 years