Ikamyo yari itwaye amacupa y’inzoga yagonze aba Polisi babiri

  • admin
  • 08/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu ijoro ryakeye, i Jabana mu Karere ka Gasabo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari itwaye amacupa ashyirwamo inzoga yagonze abapolisi babiri bacunga umutekano wo mu muhanda aribo PC Uzaribara Damien na PC Bahati Innocent bagongewe hafi y’uruganda rw’amashanyarazi rwa Jabana ya I, barakomereka.

Imodoka yabagonze yarimo amacupa arimo ubusa ashyirwamo inzoga z’inzagwa zikorerwa hirya no hino mu Rwanda, ariko nyir’iyo modoka ntaramenyekana kuko ngo yahise ahunga, gusa polisi ivuga ko amakuru yamaze gukusanywa yerekana ko ari uwo mu Karere ka Rulindo. Mbarushimana Jean Marie Vianney, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ukorera i Jabana, avuga ko mu gihe abapolisi bari bari kwigiza ku ruhande amakamyo akunze gufunga umuhanda, ari bwo iyo modoka yahise ibagonga. Uku ni ko Mbarushimana yasobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe: “Bari bari kwigiza ku ruhande amakamyo akunda gufunga umuhanda ugana aho ku kazi iwacu, ubwo iyo mudoka ihita ibagonga, ku buryo hari uwakomeretse cyane utabashaga no kugenda.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aravuga ko abo bapolisi bakomeretse bidakomeye, bakaba bari gikurikiranwa n’abaganga. Spt Jean Marie Vianney Ndushabandi aravuga ko polisi ikomeje gushakisha umushoferi wari utwaye iyo modoka yagonze abapolisi.

Asaba abatwara ibinyabiziga kujya bitonda mu gihe bagendera mu muhanda bakarushaho kwitwararika mu gihe hari umupolisi ucunze umutekano, yaba ari mu muhanda ahagarika ikinyabiziga, yaba ari ku nkengero z’umuhanda cyangwa awambukiranya ku gira ngo birinde ibyateza impanuka.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/03/2016
  • Hashize 8 years