Ikamyo yaguye hejuru y’imodoka irimo umugore irayisya avamo ari muzima

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years

Umugore w’imyaka 26 yakomeretse cyane igihe ikamyo yabirindukaga ikaribata imodokari ye muri Afrika y’Epfo.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019.Igipolisi kivuga ko umushoferi w’iyo kamyo yayihagaritse nabi agiye gufata abana ku ishuri, ariko nyuma ihita ibirinduka igwa hejuru y’iyo modoka.

Uwo mugore, witwa Opel Adam, yamaze hafi iminota 40 atarakurwa muri iyo modoka yari yahonyaguritse.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise bahagera babasha kumukurayo akiri muzima usibye gukomereka.

Bavuga ko uwo mugore yarokotse, ariko akaba yarahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya afite ibikomere byinshi, harimo n’amagufa yajanjaguritse.

Abashinzwe ubutabazi bakora mu ishyirahamwe ry’ubutabazi bw’indembe’Netcare 911’ bari mu bashoboye gutabara muri iyo mpanuka.

Shawn Herbst umuvugizi wa Netcare 911, yagize ati: “Iyo kamyo yamuhonyaguranye n’imodoka ye. Kugira ngo tumukureyo, hari ibice bimwe by’iyo modoka twabanje kumena”.

Igipolisi cyatangaje ko umushoferi w’iyo kamyo, atavuzwe izina arimo gukorwaho iperereza aho ashinjwa kurangara.

Umuvugizi w’igipolisi Sandra Janse van Rensburg yabwiye ikinyamakuru HeraldLive cyo muri AFrika y’Epfo ati: “Agarutse kureba ikamyo ye, yasanze itakiri aho yayihagaritse”.

“Nibwo yahise abona ko iyo kamyo yahirimye ihita igonga imodoka ya Opel Adam”.



Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years